Ibi ni bimwe mu bisobanuro Dr. Leon Mugesera yahaye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, kuri uyu wa 08 Mata 2015 ubwo hasubukurwaga urubanza Ubushinjacyaha bumukurikiranyemo.
Umucamanza agitangiza iburanisha ry’umunsi, Dr Leon Mugesera ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha bya Jenoside yatanze igitaraganya ubusabe bwo gusubika urubanza mu gihe cy’iminsi 100.
Dr Mugesera asobanura impamvu z’ubusabe bwe yibanze ku mateka yaranze umuco nyarwanda, avuga ko iyo umwami yatangaga habagaho igisibo cy’amezi 3. Yakomeje avuga ko kuba igihe cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside bimara amezi atatu (3), ubusabe bwe ngo ntiburi hanze y’umurongo, abishimangira avuga ko ubwiru ku bami ryari nk’Itegeko Nshinga.
Umucamanza yabwiye Dr. Leon Mugesera ko atumva impamvu afata amateka akayahuza n’urubanza aburana.
Ni bwo uregwa yavuze ko n’itegeko nshinga ry’uRwanda ribumbatiye ingingo zirengera imigenzo gakondo, umuco w’igihugu n’inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, ati “igihe cy’icyunamo ni igihe cy’ishavu, akababaro n’agahinda bikomeye, bityo rero urubanza mburana si urubanza rusanzwe ni urwa Jenoside.”
Aha Dr. Mugesera yabwiye inteko imuburanisha ko abacamanza ari abantu nk’abandi, na bo bagize ibyago bya genocide, ko igihe baraye mu ujoiro ryo kwibuka buri buke basubira mu biganiro, uregwa atungutse imbere yabo bagiye kumuburanisha, ngo n’iyo bakora ibishoboka byose ntibabura kubogama, bityo ntahabwe ubutabera bwuzuye.
Indi mpamvu Dr. Leon Mugesera yasabishaga gusubika urubanza mu gihe cy’iminsi 100, ngo ni uko mu miburanire ababuranyi bombi bijya bibaho ko bakoresha amagambo akomeretsa, agasanga rero uko kwigengesera bizapfukirana ubwisanzure yemererwa n’Amategeko.
Ubushinjacyaha buhagaririwe na Claudine Dushimimana bwahise bwamaganira kure ubusabe bwa Dr Leon Mugesera, buvuga ko nta shingiro bufite, kuko ibisobanuro Mugesera yashingiyeho avuga iby’umuco bitakigezweho ku munsi wa none bitewe n’uko Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ritakiri iryo ku ngoma ya cyami.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ari igitangaza kumva ko uwiregura yatekerereza inteko imuburanisha ko itazamuha ubutabera. Ku bw’ibyo ngo abaye hari umwe mu bacamanza bafitanye ikibazo, hari inzira amategeko ateganya kikava mu nzira.
Ku magambo Dr Leon Mugesera avuga ko ashobora kuzakomeretsa rubanda mu iburanisha, Ubushinjacyaha buvuga ko uretse no mu cyunamo, no mu minsi isanzwe arabizi ko atemerewe kuyakoresha.
Bwanzuye buvuga ko mu cyunamo imirimo ikomeza uko bisanzwe kuko ngo nta mwihariko uri ku rubanza rwa Dr Mugesera.
Ubwo yasubiranaga ijambo, Dr Mugesera yatunze agatoki ubushinjacyaha gusobanura umuco uko utari, kuko ngo ni ibyahise igihugu kigenderaho kandi ko ijambo “icyunamo” atari rishya mu muco w’uRwanda, avuga ko ibisobanuro by’ubushinjacyaha baburana “nta shingiro na gato, na busa”.
Yongeye gushimangira ko urubanza rwe ari umwihariko ati “Simvuze ngo uwaraye yibye ibijumba bamubuza kuburana, ibyo mburana ni umwihariko. Ndasaba ko urubanza rusubikwa mu nyungu ndasumbwa z’ubutabera n’izanjye njyewe uregwa imbere yanyu.”
Urukiko ntirwagombye kujya kwiherera, rwahise rwanzura ko ubusabe bw’uregwa nta shingiro bufite, kuko nta gishya yasobanuye mu byo yagaragaje mu myaka yabanje, kandi ko kuba urubanza rwakomeza bitazaba impamvu yo kubogama kw’abacamanza, kandi ntibikumira ubwisanzure bw’uregwa.
Dr Leon Mugesera yagaragaye ku isura itishimye ahita ajuririra icyemezo cy’umucamanza kuko ngo kibangamiye bikomeye uburenganzira yemererwa n’amategeko.
Iburanisha ryakomeje Dr Leon Mugesera anenga abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, aho yavuze ko Samuel Havugimana na Amiel Kabuhembe baturuka mu Karere ka Ngororero, umwe akaba ari se w’undi, ko bavuze ibyo batiyumviye mu Ijambo ryo ku Kabaya aregwa, asoza avuga ko bagiye inama zo gucura ubuhamya bunyuranye n’ukuri ku rukiko.
Dr Leon Mugesera araregwa ibyaha bya Jenoside bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, Ubushinjacyaha bumushinja gukangurira abahutu kurimbura abatutsi, ariko we akavuga ko ryateshejwe umwimerere kandi ubushinjacyaha ngo burisobanura uko bwishakiye.
Iburanisha ry’Urubanza rwa Dr. Leon Mugesera ryasubitswe, rikazasubukurwa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO