Ikirwa cya Iwawa giherereye mu Kiyaga cya Kivu, kizwiho ko ubu kimaze kuba ikigo ngororamuco kikanigisha imyuga, kuri ubu ariko hagiye gushyirwaho ikindi kigo kizacyunganira mu kwakira abakobwa b’inzererezi kizaba giherereye i Kiyumba mu Karere ka Muhanga, dore ko icya Iwawa hakirirwaga abahungu gusa.
Igitekerezo cyo gushinga iki kigo ngororamuco kizanigisha imyunga, cyaje nyuma y’aho bigaragariye ko abana b’inzererezi b’abakobwa bagenda biyongera kandi bakaba na bo bakeneye kugororwa no kwigishwa imyuga nka basaza babo.
Amakuru duhesha Izuba Rirashe, avuga ko iki kigo cy’i Kiyumba kigiye kubakwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na Global Fund, imirimo yo kucyubaka ikazatangira muri Kamena 2013, aho ikigo kizubakwa mu kagari ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, kikazaba kigorora abana b’abakobwa bananiranye.
Iki kigo kizubakwa hari y’ahari Umurenge wa Kiyumba kuri ubu, aho kizubakwa hakaba harahoze inyubako z’ishami rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryatuburaga imbuto mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo bimeze bityo ariko abatuye aha i Kiyumba ntibabibona kimwe, kuko hari abasanga kuzana iki kigo muri aka gace bizongera ibikorwa by’ubwomanzi mu basanzwe bahatuye, mu gihe abandi babona ahubwo ko iki ari igikorwa cy’iterambere bagiye kugezwaho.
Ubuyobozi na bwo bubona ko iki kigo kizazana iterambere muri uyu murenge, n’abantu besnhi bakabona akazi, nk’uko byemezwa na Ndayisenga Placide ushinzwe imibereho y’Abaturage mu Murenge wa Kiyumba.
Iki kigo cy’i Kiyumba kigiye gushyirwaho kije kunganira icya Iwawa cyashyiriweho gufasha urubyiruko rw’inzererezi ruba mu muhanda kwivana muri ubwo buzima buteye isoni. Icyo kigo gifite inshingano 2 z’ingenzi; iya mbere ni ugufasha urwo rubyiruko kugaruka mu nzira nziza barwigisha ibijyanye n’umuco, iya kabiri ni kurwigisha imyuga izabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.


















TANGA IGITEKEREZO