00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amaze kwiteza imbere abikesha ubucuruzi bw’iseneni

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 May 2013 saa 05:46
Yasuwe :

Mugihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gushishikariza abatuye Isi kwihaza mu biribwa, no kwirinda inzara babikesha kurya udusimba duto tunzwi ku izina ry’inigwahabiri, Nciti Ramathan utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gatsata we yamaze gusobanukirwa n’icyihishe inyuma y’inigwahabiri, kuko yatangiye gushora amafaranga mu bucuruzi bw’iseneni.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Muganse avuga ko ubucuruzi bw’iseneni akora bumuhesha inyungu ku mwaka igera hafi kuri miliyoni imwe (…)

Mugihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gushishikariza abatuye Isi kwihaza mu biribwa, no kwirinda inzara babikesha kurya udusimba duto tunzwi ku izina ry’inigwahabiri, Nciti Ramathan utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gatsata we yamaze gusobanukirwa n’icyihishe inyuma y’inigwahabiri, kuko yatangiye gushora amafaranga mu bucuruzi bw’iseneni.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Muganse avuga ko ubucuruzi bw’iseneni akora bumuhesha inyungu ku mwaka igera hafi kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ramathan utuye mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Nyamugari mu Mudugudu w’Ihuriro, agira ati “Ubu bucuruzi nkora bwo kugurisha iseneni kugirango mbubyazemo umusaruro mu mwaka, mbukora mu bihembwe bibiri bitandukanye kuko iseneni zidapfa kuboneka muri buri kwezi. Igihembwe cya mbere cyanjye ngitangira muri Mata na Gicurasi ndetse no muri Kamena”.

Muri aya mezi uko ari atatu ngo akuramo amafaranga ibihumbi 300 by’inyungu iyo yamaze gukuramo ibishoro byose akenera mu bucuruzi bwe harimo amabati, amatara, n’ingunguru iseneni zigwamo iyo ziva ku mabati, ndetse n’amafaranga y’umuriro.

Muri aya mezi atatu kandi ngo ashora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 400 agakuramo ibihumbi 800 cyangwa 900 atarakuramo ayo yashoye.

Ncitu akomeza agira ati “Mu yandi mezi atatu y’Ukwakira n’Ugushyigo ndetse n’Ukuboza, nibwo nunguka amafaranga menshi, kuko aribwo nshora menshi agera ku bihumbi 500 iyo nkoze nk’uko bikwiriye nta muriro wabuze cyane muri icyo gihe nshobora kubona miliyoni imwe”.

Nubwo yunguka ayo mafaranga yose ngo yabitangiye abantu bamusuzugura, kuko izo seneni mbere zaribwaga cyane n’Abakongomani n’Abarundi ndetse n’Abagande, gusa ngo kuri ubu n’Abanyarwanda basigaye bazirya cyane, kuburyo yizeye ko mu gihe kizaza azakuramo inyungu irengeje iyo abona ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages