00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugiraneza yashimye ingufu u Rwanda rushyira mu bikorwaremezo byamuhesheje igihembo muri Afurika

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 3 April 2017 saa 09:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Mugiraneza Jean Bosco, yatangaje ko kuba ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa “The African Leadership Magazine, cyaramugize umuyobozi mukuru w’ikigo w’umwaka wa 2016 muri Afurika, bifite igisobanuro gikomeye ku isura y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Mugiraneza yavuze ko igihembo yagenewe n’iki kinyamakuru cyibanda ku miyoborere muri Afurika, gituruka mu mbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwaremezo.

Yagize ati “Iki ni igihembo ku gihugu, nticyakagombye gufatwa nk’icy’umuntu kuko igihugu ni cyo kiba cyashoye amafaranga muri aya mashanyarazi dufite, mu gutuma agera ku baturage, ni ingufu z’igihugu rero biba byakozwe n’abakozi batandukanye n’inzego zitandukanye z’igihugu.”

Mugiraneza avuga ko iki kinyamakuru cyasobanuye ko cyashingiye kuba u Rwanda rwihutisha kongera no gukwirakwiza umuriro. Kuri ubu umuriro ukaba warageze ku bitaro byose mu gihugu (100%), ku bigo nderabuzima ku kigero cya 89%, ku biro by’imirenge (92%), ibigo by’amashuri (54%) nk’uko ibaruwa ribigaragaza.

Igihembo yagenewe azashyikirizwa ku mugaragaro mu nama yiga ku bikorwa remezo n’ingufu muri Afurika izabera i London mu Bwongereza, kuwa 7 Mata 2017.

Ubutumwa iki kinyamakuru cyageneye Mugiraneza bugira buti “ Twahisemo kuba ari wowe tugenera iki gihembo cy’Umuyobozi Mukuru (CEO) w’umwaka kubera ko twasanze uri umwe mu bayobozi b’intangarugero kandi barangajwe imbere n’iterambere. Iki gihembo uzagishyikirizwa imbere y’inshuti, abafatanyabikorwa, n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku rwego rwa Afurika.”

Mugiraneza avuga ko nta biganiro ibyo ari byose yagiranye na kiriya kigo cyo mu Bwongereza ndetse ko yatunguwe no kubona ubutumwa bwabo, akongeraho ko ari ikimenyetso cy’uko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho byigaragaza ku isi hose.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye guhabwa igihembo ku rwego rw’Afurika yose. Ibi tubikesha imbaraga igihugu cyashyize mu kongera ingufu mu myaka umunani ishize zikaba zimaze kwikuba inshuro hafi eshatu ndetse n’abaturage bawugejejweho bakikuba gatatu. Ni igihembo rero kiyongera ku bindi igihugu kigenda gihabwa harimo byinshi bihabwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Mugiraneza watangiye kuyobora REG muri Kanama 2014, aba mu nama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe ingufu muri Afurika akaba na Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ibihugu bitatu bihuriye ku mushinga w’urugomero rwa Rusizi ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi n’u Rwanda.

Mu gihe amaze ayoboye REG, iki kigo cyashoboye kwihutisha irangizwa ry’imishinga y’ingufu irimo uwa Kivuwatt utanga megawati 26, Nyabarongo ya mbere itanga megawati 28 n’umushinga wa nyiramugengeri wa Gishoma utanga megawati 15.

Mu rwego rwo kwihutisha serivisi kandi REG yashoboye kongera amashami yayo igera muri buri Karere mu gihe mbere ishami ryayo ryafatanyaga uturere tubiri cyangwa dutatu.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Mugiraneza Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages