Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo butemewe ngo ni bwo ahanini ntandaro y’impfu za hato na hato z’abagwa mu birombe.
Mu nama Umuyobozi w’iki kigo, Francis Gatare yagiranye n’abakora uyu mwuga kuri uyu wa 22 Werurwe, yabibukije ko bagomba gukomeza kuzamura umusaruro ariko bakabikora neza babungabunga ibidukikije.
Yagize ati "Uru rwego rugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko umusaruro mubona woherezwa hanze ukakizanira amadovize ariko ntabwo twarekera aho. Dufatanye kurandura abatwihisha inyuma bagakora ibitaboneye bidusubiza inyuma. Tubahashye dore ko abenshi aritwe tubagurira ayo mabuye bacukura mu buryo butemewe.”
Yongeraho ko ubusanzwe umuntu ahabwa icyangombwa cyo gucukura cyangwa kugurisha ariko bamwe muri aba bacukuzi babirengaho ari na bo batuma hakiri abahitanwa n’ibisimu bagiye gushaka amabuye.
Umwe mu bacukuzi muri aka karere, Dr Habyarimana Hilaire, avuga ko hakiri ibibazo biterwa na bamwe mu bacukuzi ariko nabo ubwabo bakwiye kwigenzura bahangana n’abadakora ibyo baba basabiye ibyangombwa.
Mu Karere ka Muhanga habarurirwa kompanyi 42 zicukura amabuye y’agaciro ndetse izifite ibyangombwa byo kugurisha umusaruro zikaba ari 21 zikoresha abakozi 13 432, zikorera mu mirenge 11 muri 12 igize aka karere.
Hacukurwa Gasegereti, Wolfram na Colta, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Gashyantare 2018 hamaze gucukurwa Wolfram ibiro 36 697 naho Colta na Gasegereti biba ari imvange bingana n’ibiro 246 787.
Akarere ka Huye gafite imirenge 14 ariko ucukurwamo amabuye y’agaciro ni umwe wa Rwaniro ukoreramo kompanyi ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO