00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abacukuzi basabwe kudahinyuza ibyahizwe ku mugezi wa Nyabarongo

Yanditswe na
Kuya 3 November 2015 saa 02:55
Yasuwe :

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu Karere ka Muhanga ku masosiyete 27 akora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagaragajwe 11 zikigira uruhare mu kwangiza umugezi wa Nyabarongo no gutuma utwara ubutaka, ndetse bikongera isura mbi y’uyu mugezi, mu gihe wasezeraniwe Perezida wa Repubulika kuzaba urubogobogo.

Mu byangiza umugezi wa Nyabugogo, hari ukuba hari sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigikoresha uburyo bwa gakondo mu gucukura cyangwa kuyungurura ubutaka bakuramo ayo mabuye, bigatuma hari amazi ava ahakorerwa ubu bucukuzi akajya mu tugezi duto twinjira muri Nyabarongo.

Aha ni naho itsinda rya Minisiteri y’Umutungo Kamere ryakoze iri genzura ryerekana ko hari amasosieye akorera ibikorwa byo (gukanyaga) kuyungurura amabuye ahantu hadakwiye, ndetse amazi ahavuye akagira uruhare mu kwanduza utugezi duto natwo twinjira muri Nyabarongo.

Uretse iki kibazo cyo kwangiza isura ya Nyabarongo, iri tsinda ryakoze ubushakashatsi rigaragaza ko hari amasosiyete adakurikiza amabwiriza y’ubucukuzi, nk’aho usanga amasosiyete adafite uburyo buhamye bwo gusubiranya ahamaze gukorerwa ibikorwa by’ubucukuzi, abakozi batagira imyambaro yabigenewe ndetse n’ubwishingizi ku bakozi, n’ibindi bitavugwaho rumwe nko gukoresha abana.

Ubwo yagiranaga inama n’abacukuzi bo muri aka Karere, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Vincet Biruta yabasabye guhindura imikorere, bakita ku bidukikije kuko ari ingenzi, kandi ko biri no mu mpushya bahawe bajya gutangira imirimo y’ubucukuzi.

Biruta ati: “Twiboneye ibyagaragajwe ko ubucukuzi bufite uruhare runini mu kwangiza umugezi wa Nyabarongo, bityo twumvikane ko abagira uruhare mu kudakurikiza amabwiriza kandi bihanangirijwe kenshi ntihagire igihinduka, bazakurirwaho impushya zo gukora ubucukuzi burundu. Naho abagaragaza ubushake bazafashwa gukora uko bikwiye niberekana imikorere myiza kuko hari amafaranga.”

Bamwe mu bayobozi b’aya masosieye, bavuga ko ibikorwa nk’ibi akenshi bikorwa n’abantu bihisha inyuma y’impushya zahawe amasosiyete yemewe, maze bagakora ubucukuzi mu kajagari cyane cyane mu gihe cy’imvura aho abaturage baba bashaka inyongera ku mafaranga baba babonye, nyamara ugasanga byitirirwa amwe mu masosiyete ahaturiye.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere tunyuramo umugezi wa Nyabarongo, ahabarirwa impushya 50 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zifitwe n’amasosiyete n’amashyirahamwe 39; (hari izifite impushya zirenze rumwe), izikora mu buryo bwo kwinjiza umusaruro ni 27, aho kuri ubu mu Mirenge 11 kuri 12 igize Muhanga icukurwamo amabuye y’agaciro, yiganjemo Colta na Gasegereti.

Abakanya colta i Rugendabari
Uretse kwangiza imyaka y’abaturage ibi birombe binangiza umugezi wa Nyabarongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages