Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubuyobozi bw’igihugu bwafashe ingamba zitandukanye zigamije kugikumira bityo abaturage basabwa kuzubahiriza mu rwego rwo kwirinda.
Izo ngamba zirimo gufunga amashuri, insengero, utubari n’amasoko hagasigara ahacururizwa ibiribwa gusa.
Harimo kandi guhagarika ingendo za moto n’imodoka zitwara abagenzi ndetse no gusaba abaturage kuguma mu rugo birinda ingendo zitari ngombwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri rusange abaturage bari gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ariko hari bamwe mu bafite utubari bafungura nijoro n’abamotari batwara abagenzi kandi bitemewe.
Ati “Hari abafungura utubari kandi birabujijwe, abo ngabo akenshi bacuruza bwije bagakinga bakihisha; abo biba bigaragara ko amabwiriza bayazi ndetse bateguye n’uburyo bwo kutayubahiriza. Hari n’abo tubona ari nk’umumotari wagiye mu muhanda w’igitaka agaheka umuntu kandi birabujijwe.”
Yirinze gutangaza imibare y’abamaze guhanwa avuga ko atari ngombwa, ahubwo icy’ingenzi ariko uko abaturage bamenya ibyiza byo kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Kayitare yasobanuye ko umuntu ufatiwe mu ikosa bwa mbere agirwa inama, yasubira agahabwa ibihano birimo gucibwa amande no gufungwa.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda abanduye icyorezo cya COVID-19 ari 105 harimo bane bamaze kuvurwa barakira ndetse barasezerewe basubira mu miryango yabo.


Amafoto: Simbi Yvan Rudahusha




Ibitekerezo 0