Mu nama bagiriwe mu muhango wo gusoza amasomo yabo ku mugaragaro, basabwe kutagira icyo basimbuza umurwayi, kugira ngo hatazagira ubinubira cyangwa agakemanga ubumenyi bwabo.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Kabgayi Mukantabana Domitille yagize ati “muri abaforomo n’ababyaza 199 barangije kandi mukenewe mu mwuga, birabasaba ko mumenya gucunga neza ibyo muhawe nk’ibikoresho kuko bizabafasha gusohoza inshingano mwiyemeje.”
Umuyobozi ukurikirana amashuri y’ubuvuzi mu nama nkuru y’Uburezi Baguma Abdallah yababwiye ko nta rwitwazo na rumwe mu mikorere y’akazi k’ubuforomo n’ububyaza bahawe abaturage na leta babafitiye icyizere cyo kurengera ubuzima bw’abageze mu kaga.
Mu byifuzo byatanzwe na bamwe mu baforomo n’ababyaza barangije muri iri shuri, harimo ko bifuza ko bahabwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza naho ishuri rigafashwa kongererwa ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri benshi.
Ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Kabgayi ryatanze impamyabushobozi bwa mbere mu mwaka wa 2013 ryakira abanyeshuri b’igitsina igitsina gore gusa, ariko uburyatangiye kwakira n’abagabo.




Ibitekerezo 0