Muri gahunda yo kwizihiza imyaka 30 FPR-Inkotanyi ibayeho, umuco w’isuku uri mu byo aba bagore b’i Muhanga bagaragaje ko ubaraje ishinga mu kuwukwirakwiza hose; bahitamo gufasha abatishoboye kugira ubwiherero busukuye mu kurwanya umwanda.
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore b’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Muhanga, Mukantagara Esther, yavuze ko hari imwe mu miryango basuye bagasanga ifite ikibazo cy’isuku nke n’ubwiherero bumeze nabi, ugasanga ihorana indwara ziva ku isuku nke.
Yagize ati “Nk’abanyamuryango twahisemo kunoza imibereho myiza kuri bagenzi bacu bo mu cyaro tububakira ubwiherero dufashijwe n’intore ziri ku rugerero none twanabahaye isakaro ngo bagire isuku ihagije kuko iyo hadasakaye cyangwa hadakinze bikurura umwanda.”
Nyirimana Valerie uri mu bahawe isakaro yabwiye IGIHE ko amaze imyaka irenga icyenda yubatse ariko ari mu bukene; inzu y’ibyumba biri afite yayikuye ku mafaranga yakoreye muri VUP ariko ananirwa kubaka ubwiherero.
Yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamuhaye isakaro, yizera ko ari mu batazongera kurwaza indwara zikomoka ku mwanda.
Ukuriye Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko ibyakozwe mu gufasha abatishoboye biri m nkingi enye za Guverinoma y’u Rwanda iranjwe ishinga n’icyatuma umuturarwanda agira imibereho myiza, bikanaba muri gahunda y’umuryango mu kugira impinduka mu buzima hanozwa n’isuku.
Kubw’ibyo, Uwamariya yakomeje asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi guharanira ko isuku igera hose.
Yagize ati “Twe nk’abanyamuryango tuzi ko turi imboni y’abanyarwanda ariko kuba mwarahisemo ko abo duturanye bagira isuku natwe ubwacu iturange, bityo no muri za gahunda zisanwe nk’umugoroba w’ababyeyi tuzikangurire bagenzi bacu isuku ibe umuco.”
Muri iri huriro ry’abagore bo muri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga hafatiwemo imyanzuro 10 ishingiye ku mibereho myiza, kurushaho kwiteza imbere mu bukungu himakazwa umuco wo kwizigama, ababyeyi banasabwa by’umwihariko gukomeza kwigisha abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe.



















TANGA IGITEKEREZO