Nyiraneza Alice na Niragire Eugénie bakorera umwuga wo kogosha ku gasanteri ka Meru gaherereye mu Murenge wa Muhanga.
Aba bakobwa batangarije IGIHE ko biyemeje gukora umwuga wo kogosha bitewe n’umusaruro babonaga bagenzi babo b’abasore bakuramo.
Aha berekana ko gutinyuka kwatumye bigeza heza, ko bikenuye bakaba batagisaba ababyeyi ibyo bakeneye babikesha akazi kabo ahubwo barabunganira mu buzima bwa buri munsi.
Aba bakobwa ngo barateganya kwagura ibikorwa byabo mu mujyi wa Muhanga ahari isoko rinini biga gusuka bakazajya babifatanya no kogosha kuko ari byo bigira abakiliya benshi.
Icyakora bavuga ko bagifite imbogamizi z’abakiliya babagana bakiri bacye no kuba batabasha gukora mu masaha ya nijoro kandi hari benshi baba bakeneye serivise nk’izi.





Ibitekerezo 0