00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abakozi ba UAP Rwanda bunamiye abazize jenoside, boroza abayirokotse batishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2017 saa 09:12
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo cy’Ubwishingizi UAP Rwanda, bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, boroza n’abapfakazi bane ba Jenoside batishoboye.

Ni umuhango wabaye ku wa 29 Kamena 2017, aho abagize umuryango wa UAP bagize umwanya wo kuzirikana ku ngaruka za jenoside no gutekereza ku mbaraga Abanyarwanda bakoresheje mu kongera kubaka ubumwe bwabo, bakiyubakira igihugu bakareba imbere.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Kayihura Oswald, yabwiye aba bakozi ba UAP amateka y’abasaga 1,600 bashyinguwe muri urwo rwibutso n’ibikorwa biteganywa kuhakorerwa.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa UAP Rwanda, James Mbithi, yagize ati “Kwibuka ni igihe gikomeye yaba ku muryango wa UAP mu Rwanda no mu karere kose; ni igikorwa gifite agaciro kigamije guha icyubahiro ababuriye ubuzima muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko no gutekereza ku ruhare tugomba kugira kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho mu Rwanda, Afurika n’ahandi aho ari ho hose ku Isi.”

UAP Rwanda yanagize umwanya wo kuremera abapfakazi ba Jenoside, aho abagera kuri bane bahawe inka.

Mbere yo gushyikiriza inka iyi miryango James yagize ati “Icyo twifuza uyu munsi ni ugushyigikira imbaraga akarere gakoresha mu guhindura ubuzima bw’abarokotse Jenoside, ari na ko twifatanya n’abaturarwanda mu rugamba rwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Abahawe izi nka batoranyijwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Muhanga zirimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange.

Abakozi ba UAP bashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyarusange
Abakozi ba UAP Rwanda bari ku rwibutso
Abakozi bashyira indbao ku rwibutso
Abayobozi ba UAP bashyira indabo ku rwibutso
UAP yahaye inka abapfakazi bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .