Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byaryo, itsinda Soroptimist ry’abagore bishyize hamwe mu Karere ka Muhanga rgiiye gutangira ibikorwa byo kwita ku bana bato ribashingira ikigo cyo kurererwamo. Abakobwa batabashije gukomeza amashuri bagiye kwagurirwa ibikorwa bongererwa umubare mu biga mu buboshyi n’ubudozi bw’imyenda.
Tariki ya karindwi Ukuboza 2013, abagore 30 bagize itsinda rya Soroptimist International bakorera mu Karere ka Muhanga bahawe uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro n’itsinda ry’uyu muryango ku rwego rw’Isi.
Soroptimist yatangiye ibikorwa byayo muri 2009, gusa ibi bikorwa nubwo byafashije benshi ntibyari biri ku rwego rwo hejuru, ariko ngo kubera inkunga bazahabwa aba bagore bagiye kubyagura bibanda ku bana batarageza igihe cy’ishuri n’abakobwa batabashije gukomeza amashuri kuko bakunze guhura n’ibibazo.
Abana batari bageza igihe cyo kugana ishuri bateganyirijwe ibigo bizabafasha kwita ku burere bwabo barindwa ububi bajyaga bahabwa na bamwe mu babarera n’abajya bahohoterwa (violence). Si aba gusa abatarigeze ishuri bagiye gufashwa bahabwa ubumenyi na Soroptimist. Mukasekuru Marceline, umuyobozi w’iri tsinda mu Karere ka Muhanga, yavuze ko bateganyije ibyiciro bibiri babona bikunze guhura n’ibibazo bakazagenda babyongera uko ubushobozi buzakomeza kwiyongera. Yagize ati “ Tugiye gutangira kwita ku bana batarageza igihe cyo kujya ku ishuri, tubasigarane mu kigo tugamije kubarinda uburere bubi bashobora guhabwa na bamwe mu bakozi no kubarinda ihohoterwa bajya bakorerwa.”
Mukasekuru yavuze ko batazajya basigarana abatarageza igihe cyo kujya ku ishuri, kuko n’umwana ashobora kuva ku ishuri mu gitondo nimugoroba akajyanwa aho aba bandi bazajya basigaranwa akaza gutaha ababyeyi be batashye.
Iri tsinda kandi ngo mu rwego gufasha abantu bakunze guhura n’ibibazo, abakobwa batabashije gukomeza amashuri yisumbuye na bo ngo barateganyirizwa kwagurirwa ibikorwa nyuma y’uko hari bakeya babashije kwigishwa kudoda imyenda no kuyiboha muri iyi myaka ishize. Mukasekuru yagize ati “ Abakobwa twabahisemo kuko bakunze guhura n’ibibazo byinshi ugereranyije na basaza babo kuko hari nk’ikibazo cyo gutwara inda bagahita bava mu ishuri ubuzima bukaba bubi, ni yo mpamvu twabatangiriyeho.”
Mukasekuru yavuze ko babigishije kuboha imipira no kuyidoda, ariko ko atari ibyo bakora gusa kuko bahita banabafasha kwibumbira muri koperative bagakorera hamwe bagamije inyungu n’iterambere byabo.
Kuba ngo babonye ubushobozi bagiye kongera umubare w’aba bakobwa nyuma yo kwicara bakareba ubushobozi bwabo, ku buryo na nyuma bazatangira gufasha n’abahungu kuko na bo hari abajya bahura n’ibibazo byo gucikiriza amashuri.
Mukashema Delphine, umwe mu banyamuryango b’iri tsinda, asanga mu mikoro make bari bafite barabashije kugera kuri byinsi kandi byafashije benshi. Yagize “ Gutangira biragora ku bantu bose, ariko gufasha abakobwa twaragerageje. Twakoze n’igikorwa cyatunguye benshi cya marato(marathon).” Iyi marato izwi mu Karere ka Muhanga ikunze gukorwa mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu yitabirwa n’abantu benshi cyane barimo abagore bajya babona n’ibihembo ukabona binyuze benshi.
Nyuma yo gutegura iyi marato kandi ngo hari amafaranga basagura mu yo baba batewemo inkunga n’abaterankunga batandukanye bakayakoramo ibikorwa biba bigamije iterambere ry’umugore n’umukobwa.
Kuba kwinjiramo nta kindi bisaba, abari muri iri tsinda bavuga ko umugore utaryinjiramo aba yarahombye kuko iyo abantu bari hamwe bunguka ubumenyi bwinshi kandi umutwe umwe utigira inama ahubwo wifasha gusara.
Kwinjira muri iri tsinda bisaba kwandikira abaririmo bakiga ku busabe bwabe, mu bufasha buzahabwa aba bana harimo ubw’uyu mushinga ku rwego rw’isi n’ubw’akarere basaba kubaba hafi.
Mukagatana Fortune, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza yabwiye aba bagore ko hari igihe kinini mu Rwanda abagore bari mu bujiji bategereje amikoro ku bagabo babo, ariko ko uru rugero rwabo ari rwiza kuko bakangukiye gukora bakiteza imbere.
Yabasabye ko ibi bikorwa babigeza kuri benshi kuko nta wucana itara ngo aryubikeho igitebo ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira benshi.
Mu karere ka Muhanga, Soroptimist Interanational ikorera mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye.



















TANGA IGITEKEREZO