Byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Nyamabuye, hagati ya saa tatu na saa Sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yabwiye IGIHE ko ari abajura basagarariye abanyerondo barabakomeretsa.
Ati “Bakomerekeje abanyerondo batandatu, bane bavurirwa ku kigo nderabuzima abandi babiri tubageza ku bitaro bya Kagyayi ariko nabo ejo baratashye.”
Yavuze ko mu bakekwaho kukora ubwo bugizi bwa nabi bamaze gufatamo batanu barimo batatu bafashwe muri iryo joro na babiri bafashwe bukeye.
Abo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeza.
Yasabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano kandi bakirinda ibyaha ndetse igihe cyose babona hari ikiwubangamiye bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi hakiri kare.



Ibitekerezo 0