Umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (RTB) ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho, Rwamasirabo Aimable, yabigarutseho ku wa 4 Mutarama 2022 ubwo hasozwaga amahugurwa y’abarimu bigisha mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Yagize ati"Ni byo barahuguwe ariko ntabwo bakwiye kugenda ngo barekere aho ahubwo bagomba kwigisha abandi kugira ngo bose babashe kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga mu mashuri bakoramo kuko ntabwo wajya kwigisha ibyo nawe utazi, ni yo mpamvu bahuguwe.”
Yakomeje avuga ko mu bihe bya Guma mu Rugo abiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro batize neza kubera kubura ibikoresho ndetse na internet hamwe n’ubumenyi bwo kubikoresha.
Uwimana Josepha wigisha ku ishuri rya Bugesera TSS, yavuze ko we n’abo bahuguranwe bifuza kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga kandi akemeza ko ibyo bize bizamufasha akigisha abana neza kuko azaba afite ubushobozi bwo gutegura amasomo.
Ahobantegeye Brigitte wigisha mu Kigo cya ACEJ-Karama yavuze ko nibakoresha ikoranabuhanga bizabafasha kwigisha ariko ashishikariza ibigo by’amashuri gushaka ibikoresho bikenewe.
Umuyobozi muri GIZ ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’umurimo, Slike Peters yavuze ko abahuguwe bagomba gufasha abandi kumenya byinshi bikubiye mu byo bigishijwe ariko akabasaba ko ibyo bazakora byose bizaba bishingiye ku kuba biteza imbere abazigishwa na bo bakazateza imbere ababakomokaho ndetse n’igihugu cyabo.
Aya mahugurwa yashojwe yari amaze iminsi itanu ahabwa abigisha ikoranabuhanga mu mashuri baturutse mu turere 30. Bagomba kujya kwigisha abandi hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!