Bamwe mu bagize imiryango 719 imaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba muri aka Karere bemeza ko byabakuye mu mwijima, bibarinda gucana imbingo n’ututadowa.
Binyuze muri gahunda ya Cana Challenge, abaturage mu bice bitandukanye bagenda bahabwa imirasire y’izuba, ibafasha kuva mu icuraburindi, kuri iyi nshuro hari hatahiwe abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.
Abahawe aya mashanyarazi bashimira abagize uruhare mu kugira ngo abagereho nabo bakaba bagiye kuva ku gukoresha ututadowa no kuzunguza igishirira nk’uko Baranyeretse Elie abigarukaho.
Yagize ati "Ndashimira abagize uruhare rwo kudukuraho igisuzuguriro bakaduha imirasire izajya iducanira ikatuvana mu icuraburindi kandi tuzayifata neza.”
Nyinawabagesera Marie Rose we yavuze ko wasangaga bakoresha udutoroshi ducagingwa kandi bikabasaba gukora urugendo rurerure.
Yagize ati "Ubusanzwe byatugoraga kuko wasangaga dukoresha itoroshi kugira ngo tuboneshe ndetse byatugoraga kujya gucaginga amatelefoni yacu ariko baradufashije cyane kuko tutazongera gukora ingendo tujya gushaka abafite umuriro ngo badufashe.”
Ngendahayo Oscar ati “Abana banjye bariga ntabwo babonaga uko basubiramo amasomo ndetse hagize umwanzi uza twamubona kuko mbere twakoreshaga ibibingo n’ibiti byaka byanashoboraga kuduteza inkongi zikomoka ku makara yatakaye ahantu twaciye tumurika.”
Umuyobozi muri BRD ushinzwe ishami riguriza ibikorwaremezo no gutuza abantu, Nelson Mandela, yavuze ko gahunda ya Cana Challenge yatangiye ifite intego yo kugera ku bantu ibihumbi 10 ariko ikaba imaze kugera ku basaga ibihumbi 21.
Yagaragaje kandi ko hamaze gukusanywa inkunga ishobora gucanira imiryango ibihumbi 26, kandi gahunda ihari ni uko Cana Challenge izakomeza gufasha abakiri mu kizima.
Yashimye uruhare rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ndetse n’Ikigega cya BDF cyafashije abaturage bo mu Karere ka Muhanga kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba.
Abahawe imirasire basabwe kuyifata neza
Cléophas Barore wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) yibukije abaturage ko ibyo bahabwa bizababera umusingi mwiza wo kubyuririraho bagatera imbere.
Ati “Amakuru tubaha ni urumuri rubacanira kugira ngo mubashe kwigishwa n’ibiva ahandi kandi natwe twagerageje kugira uruhare muri iyi gahunda kuko tubatekereza kandi abahawe imirasire bahabwa na radiyo zo kujya batwumva kandi bakigira ku bandi.”
Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie, yibukije abaturage ko bakwiye gukorana n’ibigo by’imari bikabafasha kwibonera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyangwa akomoka ku murongo mugari
Yabibukije kandi ko bakoranye neza n’ibigo by’imari babasha gukora imishinga ibyara inyungu by’umwihariko abagore n’abakobwa.
Cana Challenge imaze kugera mu turere dutandatu turimo Muhanga, Nyagatare, Kamonyi, Gicumbi, Rwamagana na Kayonza. Yageze ku bantu 21 000 ndetse asaga miliyoni 384 Frw amaze gukusanywa.
Biteganyijwe ko mu 2024 abaturage bazaba baragejejweho amashanyarazi ku kigero cya 100% harimo abakoresha amashanyarazi afatiye ku miyoboro migari ndetse n’izindi ngufu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!