Depite Emmanuella Mukanyabyenda yabwiye urwo rubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu kandi ko ari bo igihugu giteze amaso ngo gitere imbere, kuko ari imbaraga zishyizwe hamwe bakaba n’umwihariko w’igihugu.
Agira ati: “Mufite icyo murusha abatarageze mu itorero, muri Inkomezabigwi muzabe intumwa nziza aho muri hose cyane mugaragaza ubudasa n’ubwitange, kirazira mwatojwe zibafashe kwirinda no gukomera k’umuco mwiza w’ubutore”.
Bamwe mu “Nkomezabigwi” baganiriye na IGIHE ku ngamba, uburyo n’impamba bajyanye mu muryango Nyarwanda bagaragaje ko icy’ibanze ari ukwimakaza umuco w’ubutore mu muryango Nyarwanda, ikindi kandi bakaba imbarutso mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo.
Ishimwe Sandrine wo mu Murenge wa Nyamabuye na Arnold Karusumutima wo mu Murenge wa Mushishiro, bashimangiye ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi mu kwihangira umurimo by’umwihariko nk’amizero y’igihugu bakirinda icyorezo cya Sida.
Umutahira w’intore mu Karere ka Muhanga, Fidèle Hategekimana, yemeje ko ubwitabire bw’intore bwari ku kigero gishimishije kuko ku masite atandatu yari ateganijwe mu Karere ka Muhanga bakiriye intore 1663 barimo abakobwa 933 n’abahungu 730.



















TANGA IGITEKEREZO