Yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mata 2018.
Rudasingwa yavuze ko hari ahantu hagiye hagaragara abarangije ibihano byabo bagafungurwa ariko nyuma bakagaragara mu bikorwa byibasira abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Buri wese afite amateka yibuka ariko uko byagenda kose tugomba kubaha icyubahiro tubagomba, gusa imbogamizi ziracyari nyinshi ariko tugomba kwiyubaka tukamenya ko n’ubumwe n’ubwiyunge butureba. Ni umwanya wo kurema impinduka z’imibereho myiza y’abarokotse ariko ipfobya iryo ari ryo ryose riratubabaza nk’aho Jenoside yongeye kugaruka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda bazongera guhabwa umwanya wo gukora ibibi.
Yagize ati “Iki gihugu cyacu ntabwo cyifuriza abagituye kongera gutemana no kwicana kuko ubutumwa bahabwa nubwo kwigirira icyizere no guhindura imibereho yabo. Mu gihe hagaragaye ikibazo tuzajya twicarana tubishakire ibisubizo. Aba bafungurwa nabo babanza kubigishiriza muri gereza ariko bigaragaye ko bakitabwaho by’umwihariko bazitabwaho nk’abandi baturage kuko baba barangije ibihano byabo.”
Umuhango wo gusoza icyunamo wabereye mu Kagari ka Nsanga, mu Murenge wa Rugendabari ahibutswe inzira y’umusaraba Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini ya Buringa n’iya Kibirira banyuzemo.
Abicwagwa muri aka gace babarohaga muri Nyabarongo ndetse haniciwe Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi, imodoka zikabajyana kubajugunya muri Nyabarongo.



















TANGA IGITEKEREZO