Ni ikiraro cyatashywe ku wa 5 Kamena 2025, imirimo yo kucyubaka ikaba yaratwaye miliyoni 131.672.540 Frw. Kiri mu mudugudu wa Kajeje, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Iki kiraro cyubatswe n’ikigo cya ’Bridges to Prosperity (B2P)’ ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga ndetse na sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda yitwa Dar Al Handassah hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bakorera mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Umuyobozi wa Dar Al Handassah-Rwanda bwana Elie Kharrat, yavuze ko igikorwa nk’iki kiba kigambiriye guhuza nta nkomyi abaturage n’ibikorwa remezo bitandukanye, ndetse n’ubuhahirane hagati y’imirenge n’iyindi, bityo bakiteza imbere.
Ati “Nk’abashoramari, ntitujya twirengagiza ko abaturage dukorana bakeneye gutera imbere, ni na yo mpamvu tubafasha kwiyubakira ibikorwaremezo nk’ibi.”
Musengimana Revelier wo mu Kagari ka Kigarama yavuze ko bari bamaranye igihe impungenge z’abana babo bahanyuraga kuko umugezi wuzuraga bakabura aho bambukira.
Umuyobozi w’Akagari ka Kigarama, yagize ati “Hano abaturage baburaga ahantu banyura cyane abanyehuri baturutse mu tugari dutangukanye baza kwiga, turashimira abadufashije kubona iki kiraro kugira ngo cyoroshye ubuhahirane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable, yavuze ko B2P ku bufatanye n’akarare ndetse na Dar al Handassah hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, babakoreye akazi gakomeye kugira ngo abana bajye babasha kunyura ku kiraro nta mpungenge kuko iyo umugezi wabaga wuzuye bashoboraga kuhagirira ikibazo birimo kuba barohama, cyangwa bakareka amashuri burundu kubera gutinya impanuka ziturutse kuri uyu mugezi.
Ati “Nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeza dufatanyije n’abaturage bacu tuzafata iki kiraro neza kugira ngo kizagire akamaro kuko cyaje gikenewe, Abanyarwanda dusanganywe intero ivuga ngo ‘ibyo leta y’u Rwanda yagezeho ntawabisenya tureba’ tugaragaza ko ikipe imwe ari intego imwe.”
Umuyobozi muri Bridges to prosperity, Moses Kwizera yavuze ko abaturage bo mu kagari ka Kigarama bagize uruhare rukomeye mu kubaka iki kiraro kuva imirimo itangiye kugeza irangiye. Yavuze ko abantu 10 bahise bahabwa amahugurwa y’uko nikigira aho cyangirika bazajya bashobora guhita bakisanira.
Yavuze ko abanyeshuri bubakiwe iki kiraro kugira ngo bashobore kwiga neza kuko ari bo ejo hazaza kandi ari bo bazavamo abenjenyeri, abaganga, bakajya mu nzego z’umutekano n’abacuruzi. Avuga ko bacyubakiwe kugira ngo bige neza badasiba kandi badakererwa.
Umuryango mpuzamahanga utari uwa leta wubaka ibiraro byo mu kirere bikoreshwa n’abanyamaguru, Bridges to Prosperity (B2P) umaze imyaka irenga 10 ikorera mu Rwanda, aho kuri ubu umaze kubaka ibirenga 250 mu gihugu na 680 byubatswe mu bindi bihugu bitandukanye.
Dar Al Handassah ni sosiyete y’ubwubatsi ikorera mu Rwanda, ikaba ari yo yashushanyije ikaba igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubwubatsi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, ndetse n’indi mishanga ikomeye mu gihugu nko kwagura ibitaro bya King Faisal, ibya Ruhengeri ndetse na Vision city icyiciro cya Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!