00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abaturage barasaba ifungwa ry’ utubari tubasakuriza

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 25 October 2014 saa 11:11
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo I mu Kagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko bahangayikishijwe n’urusaku rukabije rw’imiziki yo mu tubari duteganye n’aho batuye.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE mu Karere ka Muhanga basaba ubuvugizi ku buryo hagabanywa urusaku kuko badapfa gutora agatotsi mu minsi y’impera z’icyumweru.
N’uburakari bwinshi, Uwantege Marie Solange wo mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya mbere ahateganye n’ahaturuka urusaku rw’iyo miziki (…)

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo I mu Kagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko bahangayikishijwe n’urusaku rukabije rw’imiziki yo mu tubari duteganye n’aho batuye.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE mu Karere ka Muhanga basaba ubuvugizi ku buryo hagabanywa urusaku kuko badapfa gutora agatotsi mu minsi y’impera z’icyumweru.

N’uburakari bwinshi, Uwantege Marie Solange wo mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya mbere ahateganye n’ahaturuka urusaku rw’iyo miziki avuga ko umwana we w’uruhinja rw’amezi 3 arara ashikagurika kubera ndombolo (izina bise imiziki irara ivuga cyane).

Ati "Umwana arara arira, kubera ndombolo, yewe n’abakora kure bataha mu Mujyi wa Muhanga ntibakifuza gutaha mu mpera z’icyumweru kuko utajya mu rugo ngo uruhuke cyangwa ngo wakire umushyitsi aryame atekanye [...]”.

Ahaherereye akabari gasakuriza abaturage

Umwe mu bacuruza amacumbi mu gice kimwe gituranye n’ahaturuka urusaku cyane cyane mu mpera z’icyumweru utivuje ko amazina ye agaragazwa avuga ko n’abakiriya baryama mu macumbi bakodesheje bari kubacikaho kuko basanganirwa n’urusaku.

Nyuma y’uko akabyiniro rukumbi ko mu Mujyi wa Muhanga gahiye kagakongoka, ibijyanye no kubyina bikorerwa ahatabikwiriye.

Abacuruza inzoga bavuga ko abakiriya babo baba bakeneye kubyina, bakemeza ko umuziki utuma binjiza byisumbuyeho.

Bavuga ko umunsi basabwe guhagarika imiziki ku mpamvu z’urusaku bizagorana kubyumvisha ababagana bagasaba ko binabaye bahabwa igihe cyo gutegura aho babikorera hujuje amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Supt. Hubert Gashagaza avuga ko batazihanganira ababuza umudendezo abaturage bitwaje icyo bakora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages