00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abaturage bifuza ko Perezida Kagame yakongererwa igihe cyo kuyobora

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 23 February 2015 saa 06:50
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye mu Karere ka Munaga ntibazuyaza kwerekana ko bidakwiye ko Perezida Paul Kagame, yareka kubayobora kuko bageze kuri byinshi kandi kugeza ubu bakaba bumva ari we ndorerwamo y’icyiza mu buzima babayemo.

Mbanzamihigo Alexis Marie w’imyaka 65 y’amavuko kuba yararokowe na RPF-Inkotanyi akanatera imbere ari umuhate n’ubushobozi bw’umukuru w’igihugu.

Ati: “ Ndasaba ko yakongererwa igihe akarushaho kwesa imihigo ndetse ntawe ukwiriye kuduhitira icyiza kandi tukireba ubwacu”.

Marcelline Mukasine, uzabakiriho Godelive na Leonard Murekambanze bahuriye ku kimina Abahujegukora bemeza ko imitima n’amaso yabo bitazibagirwa aho bavuye n’aho bageze nko kuba abana babo biga hafi kandi, kwivuza mu bwisungane ndetse no kuba ntawe ukirara mu kizima cyangwa ngo yicwe n’ubworo ngo yabuze amata kubera Paul Kagame perezida wa Repubulika.

Ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasobanuriye abanyamuryango icyo Itegeko Nshinga ari cyo, uko ritorwa, uko rihinduka n’uko ririndwa ndetse ko rishyirwaho n’abaturage ubwabo bakurikije icyo bifuza kugeraho.

Ati “Itegeko Nshinga rishyirwaho n’abaturage kandi bafite ububasha bwo kurihindura ku nyungu zabo, ni nayo mpamvu Abanyarwanda badahwema kugaragaza ko bifuza ko ingingo ya 101 ivuga kuri manda Perezida agomba kuyobora ihinduka, kandi ko ntacyo byaba bitwaye mu gihe ari bo ubwabo babigennye”.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga

Abanyamuryango batanze ibitekerezo bose bahurizaga kuba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa ku nyungu z’Abanyarwanda, bityo igihugu kigakomeza umurongo w’ubumwe, iterambere n’imibereho myiza mwiza cyihaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages