Mbanzamihigo Alexis Marie w’imyaka 65 y’amavuko kuba yararokowe na RPF-Inkotanyi akanatera imbere ari umuhate n’ubushobozi bw’umukuru w’igihugu.
Ati: “ Ndasaba ko yakongererwa igihe akarushaho kwesa imihigo ndetse ntawe ukwiriye kuduhitira icyiza kandi tukireba ubwacu”.
Marcelline Mukasine, uzabakiriho Godelive na Leonard Murekambanze bahuriye ku kimina Abahujegukora bemeza ko imitima n’amaso yabo bitazibagirwa aho bavuye n’aho bageze nko kuba abana babo biga hafi kandi, kwivuza mu bwisungane ndetse no kuba ntawe ukirara mu kizima cyangwa ngo yicwe n’ubworo ngo yabuze amata kubera Paul Kagame perezida wa Repubulika.
Ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasobanuriye abanyamuryango icyo Itegeko Nshinga ari cyo, uko ritorwa, uko rihinduka n’uko ririndwa ndetse ko rishyirwaho n’abaturage ubwabo bakurikije icyo bifuza kugeraho.
Ati “Itegeko Nshinga rishyirwaho n’abaturage kandi bafite ububasha bwo kurihindura ku nyungu zabo, ni nayo mpamvu Abanyarwanda badahwema kugaragaza ko bifuza ko ingingo ya 101 ivuga kuri manda Perezida agomba kuyobora ihinduka, kandi ko ntacyo byaba bitwaye mu gihe ari bo ubwabo babigennye”.
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bose bahurizaga kuba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa ku nyungu z’Abanyarwanda, bityo igihugu kigakomeza umurongo w’ubumwe, iterambere n’imibereho myiza mwiza cyihaye.



















TANGA IGITEKEREZO