Nubwo iterambere rya Muhanga rigaragarira abayituye n’abayisura umunsi ku wundi, abaturage bo mu Mujyi bagaragaza ko hakenewe kongerwa ingufu by’umwihariko mu bijyanye no guhabwa amazi meza kandi ahagije hatabayeho isaranganya rihoraho.
Abatuye mu Mujyi wa Muhanga bamaze iminsi babwirwa ko amazi yabaye make byatumye hari abahagarika imirimo, abandi bareka gukoresha bimwe mu byakeneraga amazi nk’abafite ubwiherero bwo mu nzu hamwe n’ibindi.
Abifite bafite imodoka usanga bajya kuyashaka mu bindi bice bihana imbibi n’ Umujyi wa Muhanga; mu gihe abaturage bo bavuga ko intandaro y’ibura ry’amazi iri mu kutagura ibikorwaremezo nk’ibigega abikwamo.
Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga utuwe n’abasaga ibihumbi 60 bakoresha amazi mu buzima bwa buri munsi ava ku ruganda rw’amazi rwa Gihuma rushobora gutunganya metero kibe 120 ku isaha ndetse ku munsi bagashobora gutunganya 2600 zibitse neza. Ku munsi agera ku bafatabuguzi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) barenga ibihumbi bitandatu.
Uru ruganda rukora mu gihe cy’amasaha 20 kuri 24, ingano y’amazi rutunganya ashobora guhaza abaturage mu gihe amasoko atanga amazi yewe n’ayunganira nta kibazo yahuye nacyo.
Muri uyu mwaka abayobora uruganda rutunganya amazi bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’imvura yacitse kare, izuba rikaba ryinshi nk’impamvu nyamukuru yakamije amasoko menshi bakuragamo.
Ku bagenerwa amazi na WASAC bagaragaza ko igisubizo cy’ibanze ari ukubona amazi uko bayakeneye na leta ikemera ko amazi yakabaye uburenganzira bw’ibanze. Mu cyaro ntawukwiye kurenza metero 500 ashaka amazi mu gihe mu mijyi zibarirwa muri 200.
Mu Karere ka Muhanga abatuye mu cyaro 72.4% bavoma kuri metero 500 ndetse no mu mujyi abangana na 86.4% ntibarenza metero 200 bajya kuvoma.
Umuyobozi w’Igenamigambi mu Karere ka Muhanga, Eric Bizimana, yatangarije IGIHE ko nyuma yo kubona ikibazo cy’amazi mu mujyi gikomeye kandi cyaje gitunguranye, hatangiye kunozwa inyigo yo kongera amazi.
Mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2017-2018 amafaranga yo kubaka ibigega bigomba kujya bibika amazi no kongera amasoko yunganira uruganda rusanzwe rutanga amazi mu Mujyi wa Muhanga.

Yagize ati “Twaratunguwe bikomeye, twabuze amazi nk’abayakoresha ndetse byanateye ikibazo abahinzi b’umuceri ariko twashatse igisubizo nyacyo kandi kirambye ndetse ubu twafashe impu zombi mu kurandura burundu iki kibazo cyane ko dufite amasoko agenze ndetse twiteguye ko ubufatanye na WASAC bizongera amazi ndetse tuzabafasha kubaka ibigega binini byabika amazi kuko uretse no mu mpeshyi burya no mu itumba amazi agorana gutungaywa ariko bizafasha kubikemura.”
Bizimana akomeza yizeza ko hari kwihutishwa inyigo z’imishinga nk’ahari isoko ya Gatoki mu murenge wa Kabacuzi ishobora no gusagurira na Karongi, Gashorera- Mbuga/ Nyarusozi mu Murenge wa Nyabinoni, Mbuga / Ryakanimba, Gitega – Jurwe muri Kibangu azasangiza icyaro ndetse na Kanyana-Kibaga i Rugendabari Nyagasozi – Munazi muri Nyarusange yose yahurizwa hamwe agahaza umujyi cyane ko hari kuremwa imidugudu mishya igezweho kandi izakenera amazi.
Mu 2017, abagera kuri 81.7% bagerwaho n’amazi meza mu gihe byitezwe ko mu 2020, Akarere ka Muhanga kazaba kageze kuri 100% mu kubona amazi meza ku bayakeneye bose.
Ishyirwaho ry’imijyi itandatu yunganira Kigali irimo Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi, rijyanye n’umwanzuro wafashwe n’inama y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu yo mu 2010, ko igihugu kigomba kureba uko cyakataza mu miyoborere itsura iterambere.











Ibitekerezo 0