Abagize iyi Koperative y’iterambere ry’abahinzi borozi b’amakera (IABM) bemeza ko imibereho yabo yahindutse nyuma y’uko batangiye kunoza uburyo bukwiye bwo guhinga ibigori, bakoresha amafumbire ku buryo aho bakuraga umusaruro wikubye kabiri, ku buryo hegitari imwe bayisaruraho toni 4.5 mu gihe mbere zitarengaga ebyiri.
Musabimana Philomène yemeza ko yahoranaga intonganya mu muryango we bitewe n’ubukene bwari bubugarije, ariko ngo we n’umugabo we babanye neza bitewe n’iterambere bavanye mu kongera umusaruro.
Yagize ati “Icyo gihe nibuka ko nabonaga ibihumbi birindwi ku mwaka byitwa ko bivuye mu buhinzi, ariko nsigaye ninjiza hafi ibihumbi 400.”
Umuyobozi w’iyi koperative IABM, Mukankusi Espérance, yavuze ko uretse kwiteza imbere ku musaruro bageze no ku buryo bwo kwitunganyiriza umusaruro w’ibigori.
Yagize ati “ Twari tugamije kubaka aho gutunganyiriza umusaruro mwinshi twateganyaga kubona…, Twubaka uruganda, kuko kohereza umusaruro w’ibigori byaduhendaga, ariko kuri ubu abifuza ifu y’ibigori bazajya baza kuyigurira ku ruganda.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango wo gushyigikira amakoperative (UGAMA) Ndahimana Jean Damascène yavuze ko ubumenyi bahaye abagize iyi koperative ndetse hiyongereye kubaha ifumbire n’imbuto zikwiye, babikoresheje neza, kuri ubu bakaba baramaze kuva mu buhinzi bw’akajagari bakaba bageze aho batangiye kubaka inganda.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango basaga 760, yatangiye mu mwaka wa 2007 yongera n’ubuso buhingwaho bwavuye kuri hegitari 45 ubu bakaba bafite hegitari zisaga 215.
[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO