Abagitifu beguye ni uw’Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Kibangu, n’ab’utugari dutatu two mu mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye; ari two Gifumba, Gahogo na Gitarama n’undi Gitifu wo mu kagari ko mu Murenge wa Cyeza.
Abandi beguye ni abakozi babiri bari bashinzwe ibijyanye n’ubutaka mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, n’undi wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage i Shyogwe.
Amabaruwa y’abo bose yagejejwe mu nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa Gatanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko ayo mabaruwa icyenda yagejejwe mu bunyamabanga bw’akarere ariko ntiyifuje guhita atangaza impamvu nyirizina z’icyatumye abo bayobozi begura mu gihiriri.
Yagize ati “Hari impamvu zitandukanye zagaragajwe n’abasezeye ariko twe icyo dukora ni ukubyakira maze nka komite nyobozi tukabisuzumana ubushishozi nyuma tukazabishikiriza inama njyanama ikemeza ibyemezo natwe twasuzumye bitarenze ku wa Kabiri taliki 3 Ukwakira 2017.”
Mu mpamvu uyu muyobozi yavuze harimo iz’uburwayi bukomeye ndetse n’abashaka gukomeza amashuri ariko iyegura ryabo rije nyuma y’amakuru yavugaga ko batabashije gukumira no kurwanya imyubakire y’akajagari. Mu mujyi wa Muhanga hagiye hagaragara inzu ziri gusenywa zaruzuye naho mu bindi bice hakumvikana ibibazo by’ubutaka.



















TANGA IGITEKEREZO