Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha yari asanzwe yotsa inyama mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Remera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, agaruka ku byakozwe n’uyu mugabo yagize ati “Kugeza ubu arakekwaho icyo cyaha cyo gusambanya uwo mwana uretse ko twavuga ko kitaramuhama kuko inzego zibishinzwe zitarabyemeza.”
Yavuze ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’umuryango w’uyu mwana. Yongeyeho ko uyu mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo akorerwe isuzuma, mu gihe uyu mugabo we yahise atabwa muri yombi akaba afungiyekuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!