Umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro w’ipantante, niyo nisoro abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Muhanga bakomeje gukangurirwa gutanga cyane ku bakomeje kwinangira, nyamara n’ibihano bibategereje.
Ubu bukangurambaga bumaze icyumweru bukorwa bugamije kurebera hamwe ikiri mu nyungu zo kwirinda ibihano, ariko harebwe ku mpamvu nyayo yo kumenya agaciro ko umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro w’ipantante iyi misoro yose yeguriwe inzego z’ibanze, ikishyurwa n’abantu bakora ibikorwa bibyara inyungu byaba ubucuruzi, abatwara abantu n’ibintu ndetse n’ibindi bikorwa byose byunguka.
Madame Kayitesi Marie Ange ushinzwe kwakira imisoro mu Karere ka Muhanga, yatangarije abanyamakuru ko iki cyumweru bari gusaba umuntu ku mutima nama we kwishyura, kwirinda kwihishahisha ngo batabafungira n’ingufuri, ahubwo bakabikora nk’inshingano mu kwigira kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Kayitesi yagize ati “Akarere nk’urwego rushinzwe kwakira imisoro n’amahoro dufite n’inshingano yo kwigisha abaturage gutanga imisoro n’amahoro. Nkuko itegeko rihana abatinze gutanga umusoro ribivuga, umuntu utinda gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa acibwa ihazabu ya 40% ku musoro, utaramenyekanishije ku gihe inyungu agacibwa 1,5% buri kwezi inyongera ya 10% itarenga amafaranga 100,000 y’u Rwanda, gufatirwa kw’imitungo y’umusoreshwa no kuyiteza cyamunara ibi bihano byose bireba n’umuntu utinze gutanga umusoro w’ubukode ndetse n’ipantante.”
Nk’umwe mu basoreshwa bamaze kurangiza ibyo byasabwa n’amategeko ucururiza mu Mujyi wa Muhanga Akingeneye Aphonsine ucururiza mu iduka Jessica New Hope yagize ati “Amafaranga dusora aratugarukira mu mihanda ikorwa no mubindi bikorwa bigamije iterambere. Nubwo nta muntu ujya wishimira gutanga umusoro ariko ibikorwa byose biba ari ibyacu.”
Aha asaba buri wese mu bo bireba kudaterera agati mu ryino, kuko kudatangira umusoro ku gihe byongera umusoro.
Ku mpungenge zo kwishyura n’imicungire y’iyi misoro Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga yavuze ko mu kwiha gahunda yo kwishyuza bibafasha kwesa imihigo atari ukwifuza, kuko basoresha ababigomba, ndetse n’uwaba warakererewe ko uzanye imisoro igomba kwakirwa, haba hari ibindi bisobanuro akabihabwa nyuma ariko yabanje kwakirwa.
Ku kibazo cy’abakomeza gusanga bafite ibirarane by’imisoro kandi barahagaritse ubucuruzi bwabo, yabasobanuye ko uhagaritse ubucuruzi abivuga mu buyobozi bagahagarika no kumusoresha, yazaba abugarutsemo nabwo akongera akabivuga, dore ko n’uhagarariye abacuruzi Nkundiye Theophile yahamije ko n’uje ari mushya bamuha icyangomba kibyerekana ntabe yakwishura ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO