Nk’uko babivuga, ngo nta kimoteri Akarere gafite kamenamo imyanda, yose iva mu nyubako zako imenwa mu ishyamba, aho iva yerekeza mu ngo z’abaturage batuye hafi aho.
Abaturage bavuga nta muyobozi wava ku Karere ngo aze kubigisha isuku ngo bamwumve mu gihe iki kibazo kitarakemuka.
Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Akarere gakwiye gushaka ahantu kajya kamena imyanda isohoka mu nyubako zako, ntibakwiye kuyimena ku muhanda ahantu hari umuhanda nyabagendwa, aho iva yerekeza mu ngo z’abaturage.’
Undi yagize ati “Akarere gakwiye kuba intangarugero ku baturage, umuturage iyo abonye hano ku Karere hari umwanda, umuyobozi ntazamubwira iby’isuku ngo bishoboke.”
Nzabonimpa Onesphore, Umuyobozi wa One Stop Center mu Karere ka Muhanga yabwiye TV1 ko iki kibazo cyatewe na rwiyemezamirimo wubatse ibiro by’Akarere.
Yagize ati “Rwiyemezamirimo wubatse Akarere agomba gukuraho iriya myanda. Agiye kubikuraho vuba twarabimumenyesheje.”
U Rwanda rumaze kuba icyitegererezo mu isuku mu Karere ruherereyemo, ubusitani ku mihanda, abakora isuku ku buryo buhoraho ubasanga hirya no hino, ndetse nta n’umuturage wemerewe kumena imyanda ku gasozi. Ibi ni umusingi ukwiye gushyigikirwa na buri umwe wese.



















TANGA IGITEKEREZO