00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abacururiza mu mihanda bakomeje kuba inzitizi

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 3 December 2013 saa 10:31
Yasuwe :

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Muhanga, bashinja abacururiza ku ntaro kubatwara abakiriya bikaba bibangamiye inyungu zabo kuko ngo babatwara icyashara bigatuma bagurisha kuri make (abacuruzi bemewe) kuko abacururiza ku dutaro hari byinshi bitabareba nk’imisoro cyangwa gukodesha inzu zo gukoreramo bakemeza ko bikomeje kubadindiza mu bucuruzi.
Nubwo ubucuruzi bwo ku muhanda butemewe, mu gice cy’ubucuruzi cyo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye (mu mujyi) haracyagaragara abantu (…)

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Muhanga, bashinja abacururiza ku ntaro kubatwara abakiriya bikaba bibangamiye inyungu zabo kuko ngo babatwara icyashara bigatuma bagurisha kuri make (abacuruzi bemewe) kuko abacururiza ku dutaro hari byinshi bitabareba nk’imisoro cyangwa gukodesha inzu zo gukoreramo bakemeza ko bikomeje kubadindiza mu bucuruzi.

Nubwo ubucuruzi bwo ku muhanda butemewe, mu gice cy’ubucuruzi cyo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye (mu mujyi) haracyagaragara abantu bacururiza ku muhanda barimo abacururiza ku dutebo no ku dutaro, abacuruza amakarita y’itumanaho, abacuruza imyenda, abacuruza inkweto n’abandi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE ucururiza ahemewe yerekana ko ibi bibangamye cyane, akanasaba umuti uhamye atari uwo kwirirwa birukankana n’abashinzwe umutekano mu kanya gato bakigarukira. Ati “Yego na bo barashaka imibereho, ariko ntabwo waza gutangirira abakiliya mu muryango wanjye ngo binezeze.”

Aha ahera ku bacuruza inkweto n’imyenda, ko barwanira abakiliya bigatuma n’ababagana bakaza bigoranye kuko baba batekereza ko bahura n’ibya make.

Uwitwa Mujawimana na we ucururiza mu isoko rya Muhanga, agaruka cyane ku gihombo abacuruzi bagira, kuko hari abiyemeje kubahombya bacururiza ku dutaro cyane nk’imbuto n’imboga biteguye kubona inyungu mu byo baranguye abacururiza mu isoko n’ahandi hemewe ugasanga ngo nta cyo babona.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bwo mu mihanda iyo uganiriye na bo bakubwira ko nta gahunda bafite yo kubureka kuko ngo bubatunze, bukaba bubafatiye runini bo ndetse n’imiryango yabo nubwo bemeza ko kubukora ari ukwizirika umukanda.

Mu Karere ka Muhanga abacururiza mu kajagari bakangurirwa kwishyira hamwe ndetse bagakomeza kugana amasoko nk’isoko rya Nyabisindu ryiganjemo imboga n’imbuto, mu gihe ibi bicuruzwa byiganje ku dutaro tugaragara cyane mu mihanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages