Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ahagana 18:30 mu mudugudu wa Agahabwa mu Kagari ka Nyamirama. Abapfuye ni abagabo babiri n’abakobwa babiri barimo umwe wari uherutse kubyarira iwabo uruhinja. Urwo ruhinja yari aruhetse bituma narwo ruhitanwa n’iyo mpanuka.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bo muri ako gace, yavuze ko abo bantu bari bagiye kuvoma amazi yo kuyunguruza umucanga bakuramo amabuye y’agaciro, imvura ibaye nyinshi bajya kugama mu kirombe kirabagwira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhanga, Byicaza Claude, yabwiye IGIHE ko abo bantu bitwikiriye imvura bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ikirombe kirabagwira.
Yagize ati “Hari nka 18:30 ubwo imvura yagwaga barayitwikira bajya gucukura amabuye mu buryo butemewe, ikirombe kirabagwira. Hapfuye batanu naho abandi babiri bakomeretse.”
Yasabye abaturage kwirinda ibintu byose bishobora kubateza impanuka kandi bakajya bumvira inama bagirwa n’ubuyobozi.
Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma ndetse n’umwe mu bakomeretse niho ari kuvurirwa mu gihe mugenzi we wakomoretse byoroheje ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Mata.
Icyo kirombe cyabagwiriye cyari kimaze igihe kidakoreshwa kuko sosiyete yagicukuragamo amabuye y’agaciro yari yarahagaritse imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!