00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga : Batatu batawe muri yombi bashinjwa guta umuntu mu munigo bakanamwiba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 January 2014 saa 12:16
Yasuwe :

Abagabo bane baturuka mu murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo ho mu Karere ka Muhanga bakekwaho kwiba telefone n’amafaranga ibihumbi 2 banize uwitwa Nyandwi Bernard, kubw’amahirwe ntiyapfa, batawe muri yombi bakurikiranywaho icyaha cy’ubujura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2014 mu masaha y’isaa tatu za mu gitondo abagabo batatu; Ndaranyi , Bisosi, Nyandwi Alphonse na Mpakaniye bakekwaho kwiba telefone n’amafaranga ibihumbi bibiri bya Nyandwi Bernard bari mu maboko y’ubuyobozi (…)

Abagabo bane baturuka mu murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo ho mu Karere ka Muhanga bakekwaho kwiba telefone n’amafaranga ibihumbi 2 banize uwitwa Nyandwi Bernard, kubw’amahirwe ntiyapfa, batawe muri yombi bakurikiranywaho icyaha cy’ubujura.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2014 mu masaha y’isaa tatu za mu gitondo abagabo batatu; Ndaranyi , Bisosi, Nyandwi Alphonse na Mpakaniye bakekwaho kwiba telefone n’amafaranga ibihumbi bibiri bya Nyandwi Bernard bari mu maboko y’ubuyobozi bushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kamugina kugirango batange telefone n’amafaranga ibihumbi bibiri bashinjwa na Nyandwi Bernard uvuga ko babimwibye bamuteze mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 7 Mutarama.

Nyandwi Bernard wibwe telefone n’amafaranga ibihumbi bibiri yatangarije IGIHE ko n’ubwo yibwe yanyweye agacupa, abamwibye arabazi neza kuko atari yasinze cyane, ndetse ngo yifuza ko ubuyobozi bwamufasha akabona ibye ubwo yagize amahirwe ntahasige agatwe. Yagize ati “Njye rwose ndifuza ko ubuyobozi bwamfasha nkabona ibyanjye birimo telefone yo mu bwoko bwa Tecno n’amafaranga ibihumbi bibiri yanjye nta kindi.”

N’ubwo Nyandwi Bernard yavugaga nk’uwafashe ka manyinya, dore ko atanamenyaga amazina y’abo ashinja kumwiba muri iryo joro , yakomeje avuga ko mu mudugudu wa Ruvumera hakomeje kugaragara ingeso zo gutega abantu nijoro bakabambura ibyabo.

Biziyaremye Antoine, umuyobozi ukuriye umutekano mu mudugudu wa Kamugina yavuze ko bagiye gukoresha uburyo bwose aba bajura bafashwe batange telefone n’amafaranga y’abandi ndetse banabagezwe mu nzego za Polisi kuko ubujura butangiye kwiyongera. Gusa ngo n’ubwo muri aka gace hagaragayemo iyi ngeso yo gutega abantu nijoro ngo ntibisanzwe.

Uyu muyobozi w’Umutekano yagize ati “Tugiye gukoresha uko dushoboye kwose ibintu by’uyu mugabo byose yibwe abisubizwe ndetse n’aba bajura tubashyikirize Polisi, gusa n’ubwo iki kibazo cy’ubujura cyagaragaye aha ntago gikunze kuhaboneka, kandi ndetse n’ iyo kihagaragaye usanga gikorerwa abasinzi gusa kuko ariho abajura baba bababoneye bigatuma babiba.”

Mpakaniye jean Bosco wafashwe n’inzego z’ibanze kugirango agaragaze abibye we yabwiye IGIHE ko atigeze yiba ahubwo ariwe wakijije Nyandwi Bernard ubwo yasangaga yaryamishijwe hasi n’abo bajura. Yagize ati “Njye mbaga amatungo hano muri Muhanga rwose ubujura simbuzi sindanabukora na rimwe mu buzima bwanjye, rwose njye sindi umujura.

Mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye harangwa inzoga nyinshi z’inkorano zirimo urwagwa, kanyanga zikaba arizo ntandaro ituma ubujura bukomeza kwiyongera, dure ko abajura baba barekereje uwasinze ngo bamwibe.

Abakekwaho ubujura no guta umuntu mu munigo batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages