Mu kurushaho kwigisha no kumenyekanisha umuco wo kwakirana yombi abakugana, haba mu kazi, mu bukwe ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, bahereye kandi ku rungano ku gitekerezo cya rumwe mu rubyiruko ruri mu itsinda EJO Event mu karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kuba nyambere mu kumenyekanisha no kwerekana ko nta serivisi nziza yabaho utakiriye abakugana ngo banyurwe.
Ibi ni ibigarukwaho n’umwe mu bagize iri tsinda, Gisa Thierry, ugaragaza ko hari abafata kwakira abantu neza nk’aho ari ukwikiza, cyangwa gushaka kugusha umuntu neza, nyamara bikwiye kuba umuco.
Aha akavuga ko nk’urubyiruko ruri mu itsinda Ejo Event, bari kumenyekanisha ibi bikorwa byabo nk’aho batangiye kwifashishwa mu kwakira abantu, gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bihuza abantu benshi, nko kwakira abari mu mamurikagurisha, kwitabazwa mu gihe cyo gufasha abahungabanye. Aho berekana itandukaniro n’ubushake kuko bemera ko buherekezwa n’intego. Ibi bashobora kwishyurwa bagurishije serivisi cyangwa bakitabazwa nk’ahari ibikorwa by’inyungu rusange.
Gisa yatangarije IGIHE ko bataretse no gukora ibyo biyemeje nk’intego nyamukuru, nko gufasha abatishoboye, gutanga ibiganiro ku rubyiruko, kuzana ubumwe mu banyarwanda, ndetse ikerekana aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu; ari na ko barushaho kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Mu kumenya niba ibi bikorwa hari aho bibagejeje twabwiwe ko birimo kujyambere, kuko ubu bifuza gufasha abana bakennye kwiga, kubakira no kwita ku buzima bw’abakuze babaye incike kubera byinshi mu byabaye mu Rwanda nka Jenoside. Mu kurushaho kwimakaza umuco wo kwakira neza abakugana, bafite intumbero yo kwagura ibikorwa byabo ntibyitwe ko bikorerwa mu karere ka Muhanga, ahubwo bikagukira mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO