00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Biyujurije inzu ya miliyoni 45 Frw izashyirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 28 May 2018 saa 01:30
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bujuje inzu igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1994, yuzuye itwaye asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Nyarusange hafi y’Urwibutso rwa Jenoside, yatashywe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Gicurasi 2018.

Abatuye imirenge ya Nyarusange na Mushishiro batanze asaga 70% by’amafaranga yose yagiyeho.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, mu muhango wo kuyitaha, yavuze ko iyi nzu izafasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Yagize ati “Iyi nzu y’amateka izadufasha kwigisha urubyiruko rwacu. Akenshi usanga ababyeyi babeshya abana babo ku mateka yacu. Nibiga neza bakoresheje ibimenyetso n’amateka azaba arimo hano, bazayabona bayamenye kandi izafasha mu kwamagana abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bahakana ko Jenoside itakorewe Abatutsi.”

Iradukunda Solange ufite imyaka 23 yavuze ko hari bamwe mu babyeyi bakibeshya abana babo amateka yaranze u Rwanda, iyi nzu ikazaza ari igisubizo.

Yagize ati “Iyi nzu izafasha bamwe mu babyeyi bakinangira bataragira ubugabo bwo kwemera kubwira abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hazasurwa n’urubyiruko ruhigire kuko burya amateka niyo utashaka kuyiga yo arakwigisha nabi cyangwa neza bitewe nuko ubwawe wayakiriye.”

Depite Kalinijabo Balthelemy yavuze ko mu myaka 24 ishize Jenoside ibaye nta mubyeyi wagakwiye kuba akibeshya umwana we ku mateka yaranze u Rwanda.

Yavuze ko guhisha abana amateka ari ikintu kibi. Ati “Uku guhishahisha abana amateka nibyo bibi cyane ariko iyi nzu y’amateka izafasha urubyiruko guhumuka ku buryo nta mubyeyi uzongera kurubeshya.”

Uretse kwandikamo amateka, muri iyi nzu hazanabikwamo inyandiko, ubuhamya, amajwi, amashusho, imyenda Abatutsi bishwe bari bambaye ndetse n’ibikoresho byakoresheje bicwa.

Urwibutso rwa Nyarusange rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 1600, abenshi ni abari batuye muri Komini Mushubati.

Iyi nzu izabikwamo amateka yafunguwe ku mugaragaro n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Mu Karere ka Muhanga hatashywe inzu izabikwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yuzuye itwaye miliyoni 45 z'amafaranga y'u Rwanda
Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw'icyizere
Mu gikorwa cyo gushaka imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, hari ibiri yabonetse
Imibiri ibiri yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko inzu y'Amateka izafasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside
Inzu y'Amateka yubatswe ku bufatanye bw'abaturage bo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro batanze asaga 70% by’amafaranga yakoreshejwe
Iradukunda Solange yavuze ko inzu y'Amateka izafasha kuvuguruza inyigisho z'ababyeyi bakibeshya abana babo amateka yaranze u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages