Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Nyarusange hafi y’Urwibutso rwa Jenoside, yatashywe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Gicurasi 2018.
Abatuye imirenge ya Nyarusange na Mushishiro batanze asaga 70% by’amafaranga yose yagiyeho.
Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, mu muhango wo kuyitaha, yavuze ko iyi nzu izafasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Yagize ati “Iyi nzu y’amateka izadufasha kwigisha urubyiruko rwacu. Akenshi usanga ababyeyi babeshya abana babo ku mateka yacu. Nibiga neza bakoresheje ibimenyetso n’amateka azaba arimo hano, bazayabona bayamenye kandi izafasha mu kwamagana abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bahakana ko Jenoside itakorewe Abatutsi.”
Iradukunda Solange ufite imyaka 23 yavuze ko hari bamwe mu babyeyi bakibeshya abana babo amateka yaranze u Rwanda, iyi nzu ikazaza ari igisubizo.
Yagize ati “Iyi nzu izafasha bamwe mu babyeyi bakinangira bataragira ubugabo bwo kwemera kubwira abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hazasurwa n’urubyiruko ruhigire kuko burya amateka niyo utashaka kuyiga yo arakwigisha nabi cyangwa neza bitewe nuko ubwawe wayakiriye.”
Depite Kalinijabo Balthelemy yavuze ko mu myaka 24 ishize Jenoside ibaye nta mubyeyi wagakwiye kuba akibeshya umwana we ku mateka yaranze u Rwanda.
Yavuze ko guhisha abana amateka ari ikintu kibi. Ati “Uku guhishahisha abana amateka nibyo bibi cyane ariko iyi nzu y’amateka izafasha urubyiruko guhumuka ku buryo nta mubyeyi uzongera kurubeshya.”
Uretse kwandikamo amateka, muri iyi nzu hazanabikwamo inyandiko, ubuhamya, amajwi, amashusho, imyenda Abatutsi bishwe bari bambaye ndetse n’ibikoresho byakoresheje bicwa.
Urwibutso rwa Nyarusange rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 1600, abenshi ni abari batuye muri Komini Mushubati.



















TANGA IGITEKEREZO