00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Cogebanque yashyikirije ibihembo abatomboye ku munsi w’abakundana

Yanditswe na

Mwizerwa H.Gilbert

Kuya 17 February 2015 saa 03:11
Yasuwe :

Muri gahunda yayo yo gusabana no kwegera abakiriya bayo mu buzima bwa buri munsi, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 16 Gashyantare 2015 COGEBANQUE ishami rya Muhanga yagejeje ibihembo kuri Theophile Rwemarika watsindiye itike yo gusohokana n’inshuti ze muri Hoteli Splendid i Muhanga bagafata icyo bashoboye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Muhanga, Daniel Mugabonake yavuze ko ibyo bakoreye uyu mukiliya byanyuze muri tombora kandi bizakomeza gukorwa, kuko banki ishyigikiye ko abantu babaho neza ndetse bakabana bisanzuranyeho.

Mugabonake ati “...twifuriza buri wese guhaha akaronka, akabaho yishimye, ni yo mpamvu ahari ibikowa bizana akanyamuneza mu bantu tubigaragaramo nk’uko ubu turi mu bafatanya bikorwa ba Miss Rwanda 2015 ndetse n’umwaka washize twateye inkunga isiganwa ryamagare, ndetse turushaho no kwigisha abakiriya bacu kuzigama no kudasesagura, cyane ko tubafitiye abakozi babishinzwe babafasha ngo byose bikorwe mu bwisanzure”.

Mu kiganiro na IGIHE, Theophile Rwemarika nk’uwatomboye iki gihembo yavuze ko yatunguwe ndetse, ko biri mu byamuhamirije ko yanyuze inzira ikwiye akorana na Cogebanque, kuko yita ku mukiliya mu kumuga serivisi ndetse ikanakomerezaho kumunezeza mu buzima busanzwe kandi idatoranije.

Ku munsi w’abakundana witorowe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) wizihizwa kuwa 14 Gashyantare, COGRBANQUE yari yateguye tombola ku bakiliya ba yo batandukanye, aho hatomborwaga Itike yo gusohokera muri hoteli, gufungurirwa konti yo kubitsa no kugurizwa ndetse n’igihembo nyamukuru cya tike y’indege ijya i Dubai no gucumbika muri hoteli.

COGEBANQUE yemewe na Banki nkuru y’igihugu mu 1999, ikaba ifite amashami yayo henshi mu gihugu, irya Muhanga rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2009.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages