00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ababyeyi bahwituriwe kudaherereza uburezi bw’abana ku barimu

Yanditswe na

Mwizerwa

Kuya 20 March 2015 saa 07:39
Yasuwe :

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu umurinzi w’abafurere b’Abayozefiti barererera mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu i Kabgayi, Musenyeri Musengamana yasabye abanyeshuri gufatira urugero kuri uwo Mutagatifu washoboye gutunga urugo rutagatifu rw’i Nazareti.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa nyamukuru bw’igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Papias Musengamana ubwo yahanuraga abanyeshuri imbere y’ababyeyi babo abasaba kurangwa n’indangagaciro z’iyobokamana nk‘inzira ntamakemwa iyobora muntu mu buzima yifuza.

Musenyeri Musengamana asanga uburere budakwiye kurekerwa mwalimu mu gihe umwana ari kwishuli, kuko akora ibyo ahemberwa akanabyubahirwa ariko n’ababyeyi bakwiye gukurikirana n’imibereho y’umwana ku ishuri birinda kumusiragiza mu nzira ashaka ibyo batamwujurije.

Ati : "Mu byo ababyeyi bakwiye kwitwararika harimo guha abana uburere bushingiye ku iyobokamana bafatiye urugero rwiza kuri Yozefu Mutagatifu waranzwe no kubaha, kumvira no gukunda umurimo, byatumye Yozefu yuzuza inshingano zo kurerera urugo rutagatifu rw’i Nazareti, yumvira Imana aha uburere bwiza umwana Yezu, yakundaga n’umurimo, ibi ni byo twifuriza abana turera."

Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Musengamana Papias

Mu bisabwa n’ibikorerwa mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe mutagatifu Yozefu rw’i Kabgayi Frère Akimana Innocent Umuyobozi w’icyo kigo, asanga ubufatanye bugaragara mu myigishirize aho usanga abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bumvikana bifasha gutuma abanyeshuri batsinda neza amasomo yabo kuko nko mu mwaka ushize iki kigo cyatsindishije abanyeshuri bacyigamo ku ijanisha riri hejuru ya 95%, ndetse mu kubishyigikira ubuyobozi bw’ikigo bukaba buri guhuriza hamwe abahize bakarushaho gutanga umusanzu n’urugero kuri barumuna babo.

Urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu, ni rimwe mu mashuli yatangiye mu gihe cy’ubukoloni ahayinga mu mwaka w’1936, ryigisha amasomo yibandaga ku bumenyi (sciences) ari na ko ryaguriraga amarembo umuryango nyarwanda rirera n’abigisha abandi mu myaka yakurikiyeho.

Ibirori byasusurukijwe n'abanyeshuri ubwabo

Kuri ubu iri shuli rikaba rimaze kuba ubukombe mu myigire no mu mitsindishirize y’abarigana, aho kuri ubu abarenga 800 baharererwa muri uyu mwaka w’amashuli w’i 2015 bacumbikiwe nka kimwe mu bigo bitatu ntangarugero nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Umuyobozi wa G.S St Joseph de Kabgayi Frère Akimana Innocent
Ababyeyi baharerera bifatanyije n'abana babo mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa Mutagatifu Yozefu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages