00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Gufashanya hagati y’abakene n’abakire bizabafasha kuva munsi y’umurongo w’ubukene

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 18 September 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Akarere ka muhanga kakigaragaramo abantu bari munsi y’umurongo w’ubukene, kaje mu turere twanyuma tutesheje imihigo uko bikwiye, imihigo yamurikiwe Umukuru w’Igihugu ku ya 12 Nzeri 2012. Imwe mu mirenge yatangiye gushyira hamwe gahunda yo gafasha abakene kuzamuka.
Icyegeranyo cy’ubugenzuzi ku bukungu bw’abaturage cyakozwe mu karere ka Muhanga, cyasanze abaturage 50% bari munsi y’ umurongo w’ubukene.
Umurenge wa Shyogwe watangije gahunda yo kuzamura abakene bawutuyemo n’abatindi (…)

Akarere ka muhanga kakigaragaramo abantu bari munsi y’umurongo w’ubukene, kaje mu turere twanyuma tutesheje imihigo uko bikwiye, imihigo yamurikiwe Umukuru w’Igihugu ku ya 12 Nzeri 2012. Imwe mu mirenge yatangiye gushyira hamwe gahunda yo gafasha abakene kuzamuka.

Icyegeranyo cy’ubugenzuzi ku bukungu bw’abaturage cyakozwe mu karere ka Muhanga, cyasanze abaturage 50% bari munsi y’ umurongo w’ubukene.

Umurenge wa Shyogwe watangije gahunda yo kuzamura abakene bawutuyemo n’abatindi nyakujya, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’abakire n’abakene mu kuzamurana biteza imbere, mu gihe uyu murenge kuri ubu ufite 22% by’abatindi n’abatindi nyakujya. Aba bafashwa na Leta mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’amashuri nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bahoneza.

Ndejeje Francois,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yavuze ko abishoboye bo mu murenge ayobora bagiye gufasha abakene mu kuzamuka borozanya amatungo magufi, bakabafasha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’amashuri y’abana b’abakene. Ibi ngo bizafasha abari mu byiciro by’abatishoboye gutera imbere, kuko usanga muri uyu murenge harimo abakire benshi, bityo bakajya bamenya na bagenzi babo batishoboye.

Abakene bazorozwa ingurube n'andi matungo magufi biteze imbere

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages