00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga : Gutanga umusanzu wa mituweli byitabiriwe kuri 75%

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 22 October 2015 saa 04:07
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza kwatanze umusaruro ukurikije imibare y’abamaze gutanga umusanzu.

Mu kiganiro na IGIHE, Urusaro Anastasie ushinzwe ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Muhanga yatangaje ko imibare y’abatanze umusanzu wa mituweli yazamutse ugereranyije n’iyo muri Nzeri.

Ati « twari dufite abagera kuri 70% barimo 36% birihiye, n’abarihirwa na leta bagera kuri 32.4% ariko ubu umubare w’abirihira warazamutse ugera kuri 41% aho byatumye kuri ubu tugeze ku ijanisha rya 75.1%.»

Kuri bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Shyogwe na Muhanga ifatwa nk’umujyi hanakunze kugaragara ubwitabire bucye bagaragarije ko nyuma yo gusobanurirwa birushijeho ntawazuyaza gutanga mituweli.

Gatorano Gervais wo mu murenge wa Nyamabuye yemeza ko hari igihe yaterwaga igihombo no kuvuza abana ku mafaranga menshi kuko atatanze mituweli nyamara asubiza amaso inyuma asanga ntacyo yari guhomba iyo aza kuba yarayitanze.

Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya ya mituweli ivuguruye izacungwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, ikemerera abaturage kuvurwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages