00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Hasojwe kongere igamije ukwemera no gukiza ibikomere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 January 2015 saa 01:59
Yasuwe :

Umuryango w’Iyogezabutumwa rishya rigamije kuvugurura ukwemera kwa Gikirisitu no gukiza ibikomere wahuje inzego zitandukanye barebera hamwe uko Abanyarwanda bose bakira ibikomere by’amateka mabi yaranze u Rwanda kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Iyi Kongere yahurije i Kabgayi, imiryango ya Kiliziya Gatorika, inzego za leta n’Abanyarwanda muri rusange, kuva tariki ya 2 kugera ku ya 4 Mutarama 2015.
Ibi bikomere uyu muryango ushaka kuvura, bijyanye n’ibyasizwe n’amateka mabi y’u Rwanda (…)

Umuryango w’Iyogezabutumwa rishya rigamije kuvugurura ukwemera kwa Gikirisitu no gukiza ibikomere wahuje inzego zitandukanye barebera hamwe uko Abanyarwanda bose bakira ibikomere by’amateka mabi yaranze u Rwanda kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Iyi Kongere yahurije i Kabgayi, imiryango ya Kiliziya Gatorika, inzego za leta n’Abanyarwanda muri rusange, kuva tariki ya 2 kugera ku ya 4 Mutarama 2015.

Ibi bikomere uyu muryango ushaka kuvura, bijyanye n’ibyasizwe n’amateka mabi y’u Rwanda mbere, hagati, ndetse na Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Karinda Cassien utuye mu karere ka Kayonza yemera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yishe umwana w’umuturanyi we akamara igihe kinini atarabimubwira byaje kumutera igikomere nyuma akaza gusaba imbabazi akaba yemeza ko yakize.

Yagize ati “Namwiciye umwana nza gufungirwa ikindi cyaha, mfunguwe icyo nkoze cyose, nkabona isura y’uwo mwana imbere yanjye, nkagira ubwoba. Nyuma nigiriye inama yo gusaba imbabazi, nawe arazimpa. Twiyunze nawe mbere yuko Inkiko Gacaca, zitangira, zaje kubaho twariyunze ibi bikwiye kubera urugero rwiza abandi badasaba imbabazi.’’

Ahereye kuri uru rugero ushinzwe gahunda y’iyogezabutumwa rishya rivugurura ukwemera no gukizwa ibikomere, Ruvunabagabo Gérard, yavuze ko iri yogezabutumwa bashakashatse bakanaryimika ari irigendanye n’igihe ritanga umusanzu ku bibazo Abanyarwanda bafite batewe n’amateka yabo cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi kongere hari n’urubuga rwo gufasha Abanyarwanda kumenya gusenga kureba ingo zibanye nabi zikagirwa inama, kureba ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, kwigisha kubaho mu kuri, kureba impamvu zituma abagore bakuramo inda, kwigisha ingo zubakiye ku kinyoma kugira ngo higishwe ivanjiri ifasha Abanyarwanda guhinduka bakabana mu kuri no mu rukundo batitaye ku moko.

Leta yashimye iyi ntambwe yatewe n’Abanyarwanda cyane cyane uyu muryango ushingiye kuri Kiliziya Gatorika.

Dr Habyarimana Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge yasabye abanyamadini, n’amatorero muri rusange, kwitandukanya n’inyigisho zimeze nk’icengezamatwara ahubwo bakibanda ku bihundura imitima n’ibibagira Abanyarwanda nyabo baha agaciro bagenzi babo.

Uyu muyobozi yabasabye kuraga abana babo amateka meza aho kugendera mu murongo mubi wigeze kuranga Abanyarwanda washingiraga ku kubaraga amateka mabi y’ivangura rishingiye ku bwoko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages