Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022.
Yari atwaye ku igare Rukundo Kevin na Tuyishimire Jean D’Amour bahise bakomereka bajyanywa mu Bitaro bya Kabgayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Eraste Gakwerere, yabwiye IGIHE ko icyo giti cyari gishaje hafatwa umwanzuro wo kugitema kugira ngo kitazateza impanuka.
Ubwo bajyaga kugitema, Polisi yafunze umuhanda ibuza ibinyabiziga gutambuka ariko uwo munyonzi ahanyuze yanga guhagarara.
Bikekwa ko yanze guhagarara kuko yatinye ko ahanwa bitewe n’uko yari atwaye abantu babiri kandi bitemewe.
Gakwerere ati “Yahanyuze atwaye abantu babiri ku igare, Polisi imuhagaritse aranga arakomeza aba ahuriranye n’igiti gihita kibagwira.”
Ubwo icyo giti cyabagwiraga uwo munyonzi yahise apfa naho abantu babiri yari atwaye barakomereka cyane.Kuri ubu umunyonzi yamaze gushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!