Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Kanama 2014, impanuka ikomeye yabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu muhanda Kigali-Muhanga abantu 10 bahita bahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka bikabije.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Rwabashyashya mu muhanda Kigali - Muhanga mu masaha ya saa mbili z’ijoro.
Abageze aho impanuka yabereye batangarije IGIHE ko imidoka yo mu bwoko bwa Hiace yagonganye n’ikamyo yariho igerageza guhita ku zindi modoka impanuka ihita iba.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent Hubert Gashagaza yemeje aya makuru atangaza ko impanuka ikiba abagera ku 10 bahise bashiramo umwuka, abandi 11 bajyanwa kwa Muganga.
yagize ati: "Ni impanuka ikomeye yabaye,...imodoka ebyiri zibangikanye zanyuranyeho imwe iragenda igonga hiace yari itwaye abagenzi, hapfuye icumi ako kanya hari n’abandi 11 bajyanywe kwa muganga ako kanya, abapfuye bose bari bari muri Hiace.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iri mu zikaze zabaye muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO