00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ishuri ESSFH ryagabanyirije ibiciro abakobwa biga amasomo y’ubumenyi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 October 2013 saa 08:54
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyi (Sciences), ishuri ryisumbuye rya kisilamu (Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bin Rashid- ESSFH) risanzwe rifasha abakobwa benshi baryigamo kwigira ubuntu, ryagabanyije ibiciro by’abakobwa bashaka kuryigamo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sheikh Nsabimana Abdou, umuyobozi w’iri shuri, yavuze ko baharanira guteza imbere umuco wo kwigisha amasomo ya siyansi, umuco utasangaga mbere mu Rwanda, kuko ababyeyi (…)

Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyi (Sciences), ishuri ryisumbuye rya kisilamu (Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bin Rashid- ESSFH) risanzwe rifasha abakobwa benshi baryigamo kwigira ubuntu, ryagabanyije ibiciro by’abakobwa bashaka kuryigamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sheikh Nsabimana Abdou, umuyobozi w’iri shuri, yavuze ko baharanira guteza imbere umuco wo kwigisha amasomo ya siyansi, umuco utasangaga mbere mu Rwanda, kuko ababyeyi batashishikarizaga abana babo b’abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyi n’abana na bo ntibabyiteho, ku buryo mbere ya 1994 abakobwa bari barasigaye inyuma ku buryo bugaragara.

Kimwe mu bigaragaza ko abakobwa batifitemo umuco wo kwiga amasomo y’ubumenyi, Nsabimana akomeza avuga ko bajya gutangira babanje gukora ubukangurambaga kuri bo no ku babyeyi batumvaga ko umukobwa yakwiga siyansi ngo ayishobore.

Mu rwego rwo kubafasha, ishuri ryahisemo gushakisha ubufasha kugira ngo abakobwa benshi bafashwe kwiga bitabagoye. Ni muri urwo rwego umuryango “Almaktoum” ufite icyicaro mu bihugu byiyunze by’abarabu, i Dubai, ku bufatanye n’abayisilamu bo mu Rwanda ubatera inkunga.

Sheikh Nsabimana yagize ati “ubu bufasha bwatumye abagera kuri 75% bafashwa n’iyi nkunga biga nta mafaranga y’ishuri batanze, 25% bafashwa kwiga batanze amafaranga make.”

Ibi bivuze ko mu bakobwa 212 bahiga igice kinini kigira ubuntu. Ku bafashwa bo ngo iri shuri ribishyuza ku gihembwe amafaranga ibihumbi 70 by’ishuri, amafaranga Nsabimana avuga ko ari make ugereranyije n’acibwa mu bindi bigo, kuko muri uwo mujyi ishuri biri ku rwego rumwe ryishyura byibura ibihumbi 100 ku gihembwe.

Amashami y’ubumenyi iri shuri ryigisha ni imibare, ubugenge, ibinyabuzima, n’ubutabire.
Gusa n’ubwo abakobwa batinyaga aya masomo asanga ubu barayatinyutse ku buryo banayatsinda neza. Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2012 abakobwa batsinda amasomo ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Mu 2011 ni bwo bahuye n’ikibazo cyo kuva mu rurimi rw’Igifaransa bagakora ibizamini mu Cyongereza, byatumye batsinda ku buryo bunyuranye n’ubusanzwe kuko bari batarakimenyera. Muri uwo mwaka ngo mu banyeshuri barenga 100 bakoze ikizamini 60 ni bo bagitsinze.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura abakobwa biga aya masomo y’ubumenyi, Nsabimana yavuze ko bazazamura umubare w’abishyurirwa n’abagiraneza.

Ikindi kizitabwaho ngo ni ukongera umubare w’amashami y’ubumenyi muri iki cyigo cyigamo abakobwa gusa.

Ishuri ESSFH riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Ni ishuri ry’idini ya Islam ryigamo abakobwa bacumbikirwa n’abataha iwabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages