Nyuma y’aho uruganda Toms Shoes rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rubinyujije mu Muryango Terimbere Rwanda Organization, rutereye inkunga y’inkweto bimwe mu bigo by’amashuri abanza byo mu Ntarara y’Amajyepfo, ariko inkunga ikagera kubo yari igenewe yahindutse ikiguzi, ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri byatanze izo nkweto zibanje kwishyurwa ntibabyishimiye.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ngo ntabwo bashimishijwe n’uburyo hafashwe icyemezo cyo kubishyuza amafaranga y’inkweto abanyeshuri barimo guhabwa, nyamara mugikorwa cyo kuzitanga byaravuzwe ko ari iz’ubuntu.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko kuwa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2013, ari bwo mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kabgayi B haberaga igikorwa cyo gutanga inkweto ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Inkweto zatanzwe zasagaga ibihumbi 66 zari zigenewe ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 75 byo mu Karere ka Muhanga. Muri uwo muhango byavuzwe ko izo nkweto ari uz’ubuntu ku banyeshuri.
Iyo nkuru ikimara gutangazwa ababyeyi bahise banyomoza iyo nkuru SMS bavuga ko barimo kwishyuzwa amafaranga ari hagati ya 400 na 500 kugira ngo bazihabwe.
Ubuyobozi buvuga ko habayemo kwibagirwa gutanga ubwo butumwa, ariko bakavuga ko nta munyeshuri uzirukanwa kubera kubura ayo mafaranga kuko abanyeshuri badafite ubushobozi bazishyurirwa n’ikigo.
Aya mafaranga akomoka ku musoro watanzwe muri MAGERWA, kuko izi nkweto ngo zitigeze zisonerwa umusoro, akaba ariyo mpamvu hafashwe icyo kuzishyuza amafaranga macye ngo hagaruzwe ayo yatanzwe muri gasutamo.



















TANGA IGITEKEREZO