00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga izakoresha hafi miliyari 15 Frw mu 2017/2018, yibanda ku iterambere ry’icyaro

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 1 July 2017 saa 12:42
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yemeje ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2017/2018 ingana na miliyari cumi n’eshanu, miliyoni Magana cyenda mirongo itandatu na zirindwi,ibihumbi Magana atandatu na cumin a kimwe na Magana atatu mirongo icyenda n’atandatu z’amafaranga y’u Rwanda(15 967 611 396 Frw), aho igice cyayo kinini kizifashishwa mu bikorwa by’iterambere ry’icyaro.

Asobanura imiterere n’ibyagendeweho hagenwa iyi ngengo y’imari, ku wa Kane w’iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Celse Gasana, yavuze ko habayeho kujyanisha na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri aho bibanda ku bikorwa bizahura bikanongera ubukungu cyane hagendewe ku iterambere ry’icyaro ahazakoreshwa amafaranga asaga miliyari esheshatu(6 729 614 365 Frw), ahwanye na 42,1 %.

Muri iyi ngengo y’imari ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo mishya byagenewe 8,2%.

Gasana yerekanye ko mu bindi bikorwa by’ ingenzi bizakorwa ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Banki y’Isi bazongera ibikorwaremezo hagamijwe kujyanisha n’igishushanyombonera ndetse hahangwa aho gutura heza n’ahakorerwa ibindi bikorwa.

Nubwo ibi byose bikorwa ariko haracyari icyuho mu bafatanyabikorwa babatenguha mu igenamigambi ryabo nk’aho hari ibyo bashobora guhindura hagati mu ngengo y’imari mu gihe amafaranga yari ateganyijwe atabonetse na ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bigatuma habaho gusagura amafaranga ku ngengo y’imari bitewe n’ibikorwa bitarangijwe.

Ingengo y’imari y’Akarere ka Muhanga ya 2016/2017 yanganaga na 15 967 611 396Frw yakoreshejwe ku gipimo cya 85%, aho amafaranga yasagutse azimurwa ku y’uyu mwaka igomba gutangira gukoreshwa ku wa uyu 1 Nyakanga 2017.

Ugereranije n’imyaka 3 ishize yariyongere bitewe na gahunda zo gukora ibikorwa binini no kuba hari abafatanyabikorwa mu gushora imari mu gihe kirambye nko kubaka agakiriro, gushyira amatara ku mihanda mishya.

Gasana Celse(ibumoso) ahereza inyandiko z'ingengo y'imari Shyaka Theobald, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages