00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Kugwingira kimwe n’indwara zituruka ku mirire mibi mu marembera

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 August 2015 saa 12:44
Yasuwe :

Ku nkunga y’u Buhorandi, ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira mu bana bo mu Karere ka Muhanga gitangiye kubaganuka, dore ko ababyeyi basigaye bigishwa uko bategura indyo yuzuyemo intungamubiri.

Ku rwego rw’igihugu, Akarere ka Muhanga kavuye kuri 54% mu kugira abana bafite ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, ubu kageze kuri 38%.

Ibi ngo bikaba byaratewe n’inkunga bahawe n’igihugu cy’u Buhorande, binyujijwe mu mushinga EKN (Kingdom of the Netherlands), aho ababyeyi gishwa gutegura amafunguro yuzuyemo intungamubiri, bifashisha ibyo bahinga mu mirima yabo.

Umuyobozi wa UNICEF aha umubyeyi igikoma ngo ahe umwana

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yabitangaje kuri uyu wa 19 Kanama 2015, ubwo Ambasaderi mushya w’u Buholandi mu Rwanda, Frédérique Maria De Man hamwe n’itsinda ry’abadepite bo muri icyo gihugu basuraga ako karere.

Mutakwasuku yagize ati “Uyu mushinga wadufashije guhindura imitekerereze mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana, ariko cyane cyane gukumira indwara ziterwa n’imirire mibi. Ubu urwego turiho ni rwiza kandi tuzakomeza gushyiramo imbaraga ku buryo iki kibazo gicika burundu muri Muhanga.”

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frédérique Maria De Man, na we yishimiye uburyo inkunga igihugu cye giha u Rwanda ikoreshwa mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Oliver Petrovic, yavuze ko uyu mushinga wa EKN, ugamije kurwanya imirire mibi no kugwingira k’umwana mu gihe cy’iminsi 1000 umwana avutse, ihwanye n’imyaka itatu.

Yagize ati “Ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2013, mu Turere twa Muhanga na Karongi. Tubona ko itanga umusaruro ushimishije kuko ababyeyi bigishwa gutegura amafunguro arimo intungamubiri kandi babikora neza.’

Mu karere ka Muhanga umushinga EKN, ukorera mu mirenge 12, ugakorana n’ibitaro 3, mu bigo nderabuzima bigera kuri 22.

Raporo yasohotse muri Kamena 2015 igaragaza ko abana 514, ari bo bugarijwe n’imirire mibi, iki kibazo ngo kikaba giterwa ahanini n’ababyeyi batita ku bana babo cyangwa se na bo ngo bite ku mirire yabo mu gihe batwite.

Yvonne Mutakwasuku, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga
Umudepite w'umuhorande afatanya n'ababbyeyi gutegura indyo yuzuye

emma@igihe .rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages