Kuba abakora mu nzego z’ubuzima bamenya amahame rusange y’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw’ibyiciro byihariye nk’abana n’abagore, bizarushaho gushimangira icyo igihugu cyihayeho intego; uburenganzira bwa muntu nk’ishingiro rya byose.
Ibi ni bimwe mu bireberwa mu mahugurwa y’iminsi ibiri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yageneye abagize komite z’ibigo nderabuzima mu turere twa Ruhango na Nyanza, aho bazaba bahugurwa ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ndetse n’uburenganzira bw’ibyiciro byihariye, cyane cyane ko guhugura izi komite atari uko hagaragara guhungabanya uburenganzira bwa muntu bidasanzwe.
Asobanura akamaro n’ikigamijwe kurushaho ku bo bahugura, Komiseri muri iyi komisiyo Petero Karemera, yavuze ko ari uburyo bwo kubakangurira kugendera ku mahame y’uburenganzira bwa muntu mu kazi kabo, nk’abantu bafata ibyemezo mu bigo nderabuzima.
Yagize ati “Nta kibazo gihari by’umwihariko ariko birashoboka, bityo kuba tubahugura ni ukugira ngo tubakangurire kuba bamenya uburenganzira bw’abantu, ku buryo mu mirimo yabo ya buri munsi bakubahiriza ayo mahame, kuko iyo bamenye uburenganzira bw’abantu bituma n’ababagana boroherwa kandi bakakirwa neza.”
N’ubwo ariko bamwe mu bagana serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima, bavuga ko hari igihe uburenganzira bwabo buhungabana, cyane iyo bibaye ngombwa ko boherezwa ku bitaro ngo bakurikiranwe mu buryo bwisumbuyeho; ariko kugira ngo ibigo nderabuzima biboherezeyo bikaba ikibazo.
Bisangani Emmanuel uyobora ikigo nderabuzima cya Nyanza avuga ko ubumenyi ku burenganzira bwa muntu bukiri hasi, haba mu basaba serivisi ndetse n’abazitanga, akaba adashidikanya ko rimwe na rimwe hari aho buhungabana. Avuga ko nyuma yo guhugurwa, asanga bizakemura iki kibazo. Abihurizaho na mugenzi we Rukundabahizi Bernard wo mu kigo nderabuzima cya Nyarusange, mu Murenge wa Rwabicuma, wemeza ko ibyo bazigishwa biteguye kubisangiza bagenzi babo, bityo bigahindura imyumvire n’ingiro byabo.
Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri abera muri Centre St Andre i Kabgayi, yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2013, barahugurwa ku nshingano n’imiterere bya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki, uburenganzira mu bukungu, imibereho myiza n’umuco, uburenganzira ku buzima, uburenganzira bw’umwana n’ubw’umugore, uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri, ndetse n’uburyo bwo kurengera uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO