Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Nyarucyamo II, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ahagana saa yine z’igitondo nibwo abacukuraga batangiye kubona iyi mibiri babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gucukura hashakishwa n’indi, aho kugeza saa cyenda hari hamaze kuboneka imibiri y’abantu umunani.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko bakimara kubona iyi mibiri bakomeje gushakisha ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari indi mibiri ishobora kuba iri aha hantu.
Yagize ati “Nibyo babonye imibiri ya mbere ariko hari ibindi bimenyetso bishingiye ku myenda n’ibice by’imibiri bigaragaza ko hashobora kubonekamo n’indi.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye butangaza ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri bikomeje hanaganirwa, n’abarokokeye muri aka gace kugira ngo hamenyekane niba nta bandi bakekwa kuba bariciwe muri aka gace bakajugunywa hafi aha.




















TANGA IGITEKEREZO