Mu gihe hakomeje kurebwa iminogereze n’imiturire mu mijyi itandukanye cyane cyane itandatu mu igomba kunganira umurwa mukuru Kigali harimo n’Umujyi wa Muhanga, bamwe mu bawutuye baragaragaza ko igitekerezo cyo kuba umujyi wabo waba uwa kabiri ari cyiza ariko byagakwiye gukoranwa ubushishozi mu kubishyira mu bikorwa ngo hatagira uhutazwa n’iterambere rimugenewe nyamara bikozwe ku nyungu za bose.
Abaganiriye na IGIHE bo mu mirenge ya Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe bagaragaza ko kimwe mu byo biteze muri izi mpinduka ari isura nziza y’umujyi ariko Gerard Mpozembizi w’I Muhanga yemera ko bishoboka ko hari abazabangamirwa mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi bitewe n’amikoro abantu basabwa nyamara ugasanga batifite.
Aha niho Nyampinga Charlotte utuye mu rubibi rw’imirenge ya Shogwe na Nyamabuye we avuga ko akurikije ibiriho n’aho ibihe bigeze yemera ivugurura n’imihindukire mu myubakire kuko wenda hari n’igihe abantu bubakaga nabi bagasatira imbago z’umuhanda, bakubaka hafi y’ibishanga ariko akagira inama ubuyobozi ko babanza kwigisha abaturage ikigamijwe ntibumve ko ari ukubabuza uburenganzira ahubwo bikorwa mu kubashakira icyiza.
Kuri ibi byose ariko hari ihumure ku migendekere n’imyumvire nk’uko umukozi mu biro by’ubutaka ushinzwe gupima ubutaka mu karere ka Muhanga Gustave Mugabo avuga ko inyigo zikorwa zireba inyungu z’abaturage.
Mugabo agira ati “Koko impinduka yose iragora haba kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuba yumva gusa mu buryo bwo kunoza ibyo twiyemeje twatangiye kurema ibice bishya byo guturamo nk’ahitwa I Munyinya mu kagari ka Ruli aho abantu bubaka mu bibanza bikaswe, bifite ibikorwa remezo ndetse bigatanga icyizere ko n’abandi bubaka bafite icyitegererezo cy’ibigomba gukurikiza nk’aho abubaka mu mujyi bakurikiza imbago z’umuhanda ndetse hanarebwa ko bujuje ibisabwa nko ku nyubako z’amagorofa”.
Mu kumenya uko ibi bizashyirwa mu bikorwa cyane cyane ko hari ibisaba ubushobozi bwisumbuyeho, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ushinzwe gutunganya imijyi Leobard Banamwana avuga ko ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire bari guhugura banagira inama abo bireba ngo bamenye ikigamijwe nko gukumira utujagari mu miturire no kunoza imiturire ikurikije igishushanyo cy’imijyi kandi hatanasibanganije ibimenyetso byose by’uko umujyi wahoze ahubwo bikagira aho biharirwa dore ko no mu gushimangira ibyo bavuga bahurije abo bireba mu karere ka Muhanga mu kubishyira mu bikorwa.
Buri mwaka ku ngengo y’imari y’uturere bahabwa miliyoni 300 zo kuvugurura umujyi no kunoza imiturire mu gihe uturere twa Muhanga, Huye, Nyagatare, Rusizi, Musanze na Rubavu igabanywa andi miliyari 2 yo gushyira no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imijyi nyunganizi y’umurwa mukuru Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO