00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ntibazongera kurindisha amafaranga ibibando

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 7 September 2013 saa 01:00
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko hirya no hino mu gihugu, hagiye havugwa ubujura bw’abantu bitwaje imbunda bagahitana abakozi b’ibigo by’imari kandi bakiba n’amafaranga y’abaturage, mu kwigira hamwe uburyo bwo gukaza umutekano w’amafaranga, abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki banzuye ko uburinzi bwitaje ibibando bugomba gusimbuzwa inzego z’umutekano zifite imbunda.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko batewe impungenge na bimwe mu bigo by’imari byibasiwe n’abajura mu minsi (…)

Nyuma yo kubona ko hirya no hino mu gihugu, hagiye havugwa ubujura bw’abantu bitwaje imbunda bagahitana abakozi b’ibigo by’imari kandi bakiba n’amafaranga y’abaturage, mu kwigira hamwe uburyo bwo gukaza umutekano w’amafaranga, abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki banzuye ko uburinzi bwitaje ibibando bugomba gusimbuzwa inzego z’umutekano zifite imbunda.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko batewe impungenge na bimwe mu bigo by’imari byibasiwe n’abajura mu minsi ishize, mu turere twa Ruhango na Huye, abajura bakiba amafaranga menshi y’abaturage; bityo mu karere ka Muhanga uburinzi bw’ibigo by’imari bwakorwaga n’abitwaje ibibando, bikwiye gusimbuzwa inzego z’umutekano zifite imbunda.

Mutakwasuku ati“Amabanki hafi ya yose akorera mu karere ka Muhanga afite uburinzi bukaze, ariko iyo urebye ibigo by’imari, usanga nta na kimwe gifite abarinzi bafite imbunda. Iyo mikorere twifuza ko yavaho, kuko amafaranga ibigo by’imari bibitse ni ay’Abanyarwanda, bityo akaba agomba kugira umutekano uhagije.”

Mu kiganiro na IGIHE, umucungamutungo wa Banki AGASEKE, Niyigaba Francois, yavuze ko bagiye gushyikiriza ubuyobozi bw’ikigo cyabo icyifuzo cy’ubuyobozi, kugira ngo bavugane na kompanyi zicunga umutekano mu Rwanda, maze amafaranga y’abaturage acungwe neza. Aha agaragaza ko na Leta yakorohereza amakompanyi ashinzwe gucunga umutekano, yose akagira uburenganzira bwo gutunga imbunda, kuko usanga hari amwe atabyemerewe.

Muri iyi nama hasabwe ko ibigo by’imari bizongera guhura mu cyumweru gitaha, aho bazavugana na kompanyi zishinzwe gucunga umutekano zifite uburenganzira bwo gutunga imbunda, habaho kugirana amasezerano hagati y’ibigo bizaba byemerewe gucunga umutekano bifite imbunda n’abahagarariye ibigo by’imari; abatabifitiye uburenganzira bakazahita basesa amasezerano, dore ko muri karere ka Muhanga habarizwa amabanki 10, ibigo by’imari iciriritse 10, ibigo by’umurenge Sacco 12, n’ikigo cya Mwarimu Sacco kimwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, bamwe mu bahagarariye ibigo by'imari n'abanki bikorera i Muhanga n'inzego zishinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages