00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abantu batanu bafatanywe caguwa ya magendu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 September 2022 saa 02:06
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abantu batanu binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu, imyenda ya caguwa ingana n’ibilo 1074.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarucyamo Mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Bikekwa ko iyo myenda bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko bakimara gufatwa hahise hatangira iperereza.

Ati "Uko ari batanu bafunzwe kugira ngo bakorweho iperereza hamemyekane aho bakura iyo myenda bakayinjiza mu buryo bwa magendu ndetse n’abo bafatanya."

Yavuze ko imyenda bafatanywe ifite agaciro karenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda kwishora mu bucuruzi bwa magendu kuko buhombya igihugu kandi na bo bukabakenesha ndetse bukaba bwateza n’umutekano muke.

Ati "Ubucuruzi bwa magendu buhombya igihugu kuko badatanga imisoro kandi n’ababukora barahomba, kuko iyo bafashwe bamburwa ibyo bicuruzwa."

Yavuze ko imyenda babafatanye yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Imyenda bafatanywe bikekwa ko bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages