Muri ibi bikorwa byatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2017, inzu zitangirwamo serivisi z’ubuvuzi zigenga zagenzurwaga harebwa izujuje ibisabwa, izitabyujuje zigahagarikwa kugeza igihe zizashyira mu bikorwa ibyo zisabwa.
Muri iki gikorwa, hafunzwe Aman Reflexology and Massage Center na Amazing Health Recovery House, ibigo bibiri bitanga ubuvuzi bw’indwara zitandukanye, inyunganiramirire n’ibindi hamwe na farumasi ebyiri byose bikorera i Muhanga.
Ibi bigo byafunzwe byasanzwe bitanga serivisi mu buryo bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu zirimo gucuruza imiti yarengeje igihe, guha ababigana imiti byikoreye, gukora nta byangombwa by’umwuga, gukoresha abakozi batabifitiye ubushobozi n’ibindi.
Ivuriro Aman Reflexology and Massage Center ritanga serivisi zo kugorora ingingo (massage), ubuvuzi bw’imitsi ihurira mu birenge (reflexology) n’ibindi basanze nyiracyo akorera ku cyangombwa akoresha mu yandi mashami kandi mu buryo butemewe ndetse n’imiti imwe yarangije igihe yagenewe.
Mugome James, warangije amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Ubukungu n’amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no kuvura avuga ko nubwo atariwe nyir’ivuriro ku ruhande rwe yumva amakosa kandi ko ibimureba agiye kwihutira kubikemura.
Yagize ati “Icyo tugiye kwihutira ni ukuzana impapuro zitwemerera gukorera hano. Nanjye nkashaka ibyangombwa byanjye vuba, kuko ndabifite igisigaye ni ukubyandikisha.”
Muhirwa Dieudonné ufite impamyabumenyi y’ayisumbuye mu Binyabuzima n’Ubutabire (Biochimie) yiyongeraho amahugurwa yo gusuzuma ibizamini (Laboratoire), akaba ari umuganga mu Ivuriro rya Amazing Health Recovery House rivura rikanaha abarigana imiti ryitunganyiriza rivangavanze ibinyabutabire (produits chimique) yemera ko hari ibyo batujuje ndetse n’imiti bakoresha itazwi.
Yagize ati “Icyo tutujuje ni uko ibyo dukora bitandukanye n’ibiri ku byangombwa twasabye. Ikindi hari bimwe mu bikoreshwa mubona ko ari bishya ariko bitazwi. Ni imiti iboneka twavangavanze ibinyabutabire.”
Akomeza avuga ko imiti batanga ivura ariko banakurikirana abo bayihaye bita ku buryo bayikoresha kuko ikoreshejwe nabi ishobora kugira ingaruka zikomeye.
Umuhanga mu by’imiti ushinzwe gusuzuma no kwandika imiti mishya muri Minisiteri y’Ubuzima, Semana Edmond, yatangarije IGIHE ko bafashe icyemezo cyo gufunga ibi bigo bitewe uko hari ibyo wasangaga bifite abakozi bakora nta byangombwa bibemerera gutanga izo serivisi.
Yagize ati “Hari abafite ibyangombwa bibemerera gutanga inyunganiramirire (food supplements) ariko ugasanga biyongereyeho n’ibindi by’ubuvuzi birimo gusuzuma no kwandikira abantu imiti rimwe na rimwe itujuje ubuziranenge.”
Yakomeje atangaza ko impamvu bafashe icyemezo cyo gufunga ibi bigo ari ukwirinda ko hakomeza kubaho abantu bakwirakwiza ibihuha babwira abaturage ko bavura indwara zose bigatuma icyizere bafitiye ibigo nderabuzima bisanzwe bitanga iyo miti ku buntu na muganga gitakara.
Abafungiwe aho bakorera bagiriwe inama ndetse berekwa n’ibyo bagomba gukosora kugira ngo bazasubizwe uburenganzira bwo gukora.
Muri iki gikorwa cya Minisiteri y’Ubuzima cyo gushakisha abantu bacuruza imiti n’abavura mu buryo butemewe bishobora gukururira ibyago ababikorerwa, Semana yatangaje ko hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo abantu basobanukirwe ko umuganga wemewe uvura ari ubifitiye ububasha, ubushobozi n’uburenganzira.
Muri aya mavuriro yafunzwe, amwe avuga ko atanga imiti ivura Malariya, diyabeti, umuvuduko w’amaraso, iyongerera abasirikare b’umubiri ku barwayi ba Sida n’iyindi.
Amafoto: RBC



















TANGA IGITEKEREZO