00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ubuzima bw’abana batabwa kwa ba nyirakuru buhangayikishije ivuriro rya Buramba

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 15 December 2015 saa 01:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Buramba buvuga ko hahora urujya n’uruza rw’ababyeyi baza kuvuza abana imirire mibi, bakavuga ko babasigiwe n’abakobwa babo nyuma yo kubabyara.

Uretse aba babyeyi bararirira mu myotsi kubera ubushobozi bucye bwo kurera abo buzukuru babo, Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Buramba giherereye mu murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga buvuga ko hari abakobwa bafite ingeso zo kubyarira mu ngo bagasigira abana ba nyina cyangwa ba nyirakuru, bigatuma imikurire y’abo bana isubira inyuma.

Indwara zikomoka ku mirire mibi zikomeza kuzonga aba bana zituruka ahanini ku ngorane abo bakecuru bafite zo kubabonera indyo yuzuye kandi batanabasha kubonsa.

Munyarugerero Eugene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Buramba yagize ati:”Harimo abo tugenda tubona barazonzwe cyane n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kubera ko ba nyirakuru cyangwa abandi babarera bahita babagaburira ako kanya bagitabwa na ba nyina, batabanje kureba ko ya mezi yo konsa yubahirizwa.”

Munyarugerero akomeza avuga ko iyo hazanywe umwana babona udafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije ku buryo byatuma afashirizwa ku kigo nderabuzima, ahuzwa n’abandi babyeyi bakamwigisha uburyo bunoze azajya akoresha mu gukurikirana ubuzima bw’umwana kugira ngo adasubira inyuma mu mikurire.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ntibuhakana ko hari abakobwa babyara bagasigira abana ababyeyi babo, gusa ngo hari ababiterwa no guhozwa ku nkeke, kimwe n’imyumvire ya bamwe yo kumva ko abana bazarerwa na Leta, bukavuga ko bazakomeza gufatanya n’iki kigo nderabuzima kwita kuri abo bana.

Fortunée Mukagatana, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga aganira na IGIHE yagize ati:”Abenshi mu babasiga gutyo babura ubumuntu kuko ubusanzwe umuntu akwiye gukunda uwo abyaye, ariko usanga hari abamara kubyara bagahora bacunaguzwa, hakaba n’abagitekereza ngo umwana ni uwa Leta, bumva ko Leta izabarerera. Ariko bakwiriye kumva ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera.”

Ubuyobozi bw’iri vuriro buvuga ko buhura n’iki kibazo cyane bitewe n’ababyeyi bazana abana ku kigo nderabuzima, cyangwa abajyanama b’ubuzima baza gusabira abo bana ubufasha.

Bukomeza buvuga ko ubu hari abana 23 bahabwa ubufasha bwo kubona indyo yuzuye n’icyo kigo, hakaba n’abandi bagenda bazanwa n’ababyeyi ariko bagasanga batarazahara, bityo bakagirwa inama y’uko bazajya bitabwaho bari mu ngo.

Uretse kuba ubuzima bw’aba bana bushobora kugwa mu kaga mu gihe bakomeje kubura ubitaho bitewe n’ubushobozi bucye bw’abo babasigiye, Mukagatana avuga ko abenshi mu batera inda abo bana harimo abagabo bubatse, bityo binakurura amakimbirane mu miryango.

Fortune Mukagatana,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga
Munyarugerero Eugene (ibumoso) yasuye abaturage bo mu kagari ka Ngarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages