00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumwicira uruhinja mu buryo buteye urujijo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 April 2015 saa 11:05
Yasuwe :

Umubyeyi witwa Mukasekuru Marita yatatse ko umuganga yamwiciye uruhinja, ubwo yarutwaraga mu ikarito nk’urwapfuye nyuma rukagarurwa mu bitaro ari ruzima ariko rukaza gupfa nyuma.

Mukasekuru yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga yoherezwa kubagirwa ku bitaro bya Kabgayi muri aka Karere.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yatangaje ko yabyaye bimuvunnye, ariko nyuma iby’urupfu rw’umwana we bikaba birenze ukwemera.

Ati “Barangije kumbaga, banteruramo umwana ntibamunyereka, aho barangirije no kundoda, ndababaza nti ‘ese umwana ari he’? Bambwira ko yagize ikibazo yapfuye, nti ‘ nari nzi ko ari muzima, nari nzi ko mugiye guhita mumumpa nkamushyira ku ibere’, bati ‘umwana byarangiye’.”

Mukasekuru yarongeye abaza muganga ati “Mumunyereke ndebe uko asa, mbese ni umuki? bati ‘ni umuhungu, ntacyo ni mumunyereke ndebe uko asa cyangwa muhamagare uwamperekeje, baranyihorera, ubwo abandi basigaye bashyira mu ikarito barafunze, ntibahamagaye umukecuru twari twazanye ngo bamumwereke.”

Nyuma y’aho ngo bajyanye uru ruhinja mu ikarito nyamara ari ruzima.

Mukasekuru ati “Bajyanye ikarito, ubwo nyine umukecuru yarayakiriye n’agahinda, nyine n’umurambo ntiyawubonye. Yawubonye ageze mu rugo, barafungura iby’umubyeyi ati ‘reka mwambike imyenda ye, afunguye amukozeho yumva umwana arashyushye amukora ku munwa, yumva arashaka konka, ubwo muramukazi wanjye na musaza wanjye bari bahari, bavuga ko bamushyize mu ikarito ari muzima.”

Uru ruhinja rwaje kugarurwa kwa muganga ku cyumweru rushyirwa mu byuma birushyushya ariko ku wa mbere mu gitondo ruza gupfa.

Ati “Babwiye umukecuru wanjye bati ‘wa mwana byarangiye, na we ati ‘kandi twahavuye ku mugoroba ari muzima, nta kibazo afite, ubwo umukecuru yabyakiriye gutyo ajya kureba asanga umwana byarangiye.”

Umubyeyi wagize ibyago yerekanye urujijo

Mukasekuru yavuze ko uru rupfu ruteye urujijo ukuntu umuganga wamubyaje yafungiye uru ruhinja mu ikarito ngo rwapfuye, nyuma rukagaragara ko ari ruzima akongera kubwirwa ko rwapfuye kandi abibwirwa n’umuganga umwe.

Ahanze amaso ubutabera

Akarengane akeka muri iki kibazo ngo ateze kuzagakemurirwa n’ubutabera, ati “Icyo nsaba nk’abayobozi ni uko nanjye babimfashamo bakareba iby’uwo mwana ukuntu byaba baragenze, ukuntu yaba yarapfuye, mu mizo ya mbere ukuntu bamushyize mu ikarito akirimo akuka, uko byaba byaragenze ubwo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yatangaje ko polisi y’u Rwanda irimo gukurikirana iki kibazo, umurambo w’uru ruhinja uratabururwa ujya gusuzumirwa mu bitaro bya Polisi i Kigali ku Kacyiru.

Ati “Ni ikintu kidasanzwe cyaba cyakozwe mu mateka, Iperereza turimo kurikoraho, turacyakusanya ibimenyetso ngo turebe uko byagenze.”

Mu gihe iri perereza rikomeje, umuganga ukekwaho uruhare muri iki kibazo yatawe muri yombi na polisi.

Mukasekuru Marita aracyarwariye ku bitaro by’ababyeyi bya Kabgayi, kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

[email protected]

twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages